Abayobozi b’Afurika bemeranyije gushyiraho ingabo zitabara ahabaye amakimbirane

Abayobozi b’ibihugu 40 byo muri Afurika bitabiriye inama ihuza ibihugu by’Afurika n’igihugu cy’Ubufaransa bayishoje biyemeje gushyira hamwe hagakorwa umutwe w’ingabo zishinzwe gutaba ahabaye ibibazo.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kugaragarizwa intege nke ibihugu byo ku mugabane w’Afurika bigira mu kugarura amahoro ku mubagabane wabyo bivuga ko biterwa n’ubushobozi bucye.

Francois Hollande uyobora igihugu cy’Ubufaransa avuga ko abayobozi b’Afurika bagombye gushyira hamwe mu kugarura amahoro ahagaragara umutekano mucye kandi bakagira uruhare mu gushyigikira urukiko mpuzamahanga (ICC) nubwo Abanyafurika benshi barwamaganira kure kubera imikorere idaciye mu mucyo.

Mu gihe cy’umwaka umwe Ubufaransa bumaze kohereza ingabo mu bihugu bya Mali na Centre Afurika mu rwego rwo kugarura amahoro kubera yahungabanyijwe n’intambara. Perezida w’Ubufaransa avuga ko igihugu ayoboye kiteguye gutoza ingabo z’Afurika ibihumbi 20 ku mwaka zajya mu bikorwa byo kugarura amahoro ku mugabane w’Afurika.

Jean-Yves Le Drian, Minisitiri w’ingabo mu gihugu cy’Ubufaransa, avuga ko ingabo z’ubutabazi z’Abanyafurika zigomba kuba zagiyeho 2015 kandi Ubufaransa bukaba bwatanga ubufasha ko zijyaho.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri yabaye tariki 06-07/12/2013, abayitabiriye banaganiriye ku iterambere ry’umugabane w’Afurika n’imihandagurikire y’ikirere, u Rwanda rukaba rwarahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo.

Bamwe mu bayozi b'Afurika bitabiriye inama ihuza Ubufaransa n'ibihugu bya Afurika (France-Afrique).
Bamwe mu bayozi b’Afurika bitabiriye inama ihuza Ubufaransa n’ibihugu bya Afurika (France-Afrique).

Abayobozi b’Afurika bavuga ko nta terambere bageraho mu gihe umugabane wabo ukomeje kugaragaraho amakimbirane ariko bavuga ko n’iterambere rishingiye ku ishoramari naryo rikunze kugenda nabi.

Basabye Ubufaransa kuzavuganira umugabane w’Afurika mu nama izahuza ibihugu by’Uburayi taliki 19-20/12/2013 mu kongera inkunga igenerwa Afurika.

Umuryango w’ibihugu by’uburayi uteganya kongera inkunga igenerwa Afurika yo hagati kugera kuri miliyoni 50 z’amayero benshi bavuga ko ari uburyo bwo kwigarurira uyu mugabane ubu ukorana cyane n’igihugu cy’Ubushinwa.

Igihugu cy’Ubufaransa kimaze gutakaza kimwe cya kabili cy’ibikorwa by’ubucuruzi gikorera muri Afurika mu myaka 10 nkuko byagaragajwe na Perezida Hollande, wasabye ko hashyirwaho ubufatanye bw’Ubufaransa n’ furika mu kuzamura inyungu z’abikorera n’abaturage hashingiwe ku iterambere ry’ikoranabuhanga.

Cyakora abayobozi b’Afurika ntibabyakiriye neza kuko bamwe bavuga ko Ubufaransa buri kubareshya umutima butinya guhangana n’igihugu cy’Ubushinwa kimaze kugera kure nk’uko byagarutsweho na Alassane Ouattara uyobora Cote d’Ivoire.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagaragaje ko bamwe biyita abashoramari bavuye ku mugabane w’uburayi batagaragaza ubushobozi bwo gushora imari ahubwo baba bacyennye, agaragaza ko Afurika icyennye idakeneye abandi bacyene ahubwo icyeneye abafite ubushobozi mu bumenyi n’ibikorwa byafasha Abanyafurika kwikura mu bucyene.

Kubyerekeye umutekano, Perezida Museveni avuga ko gukoresha imbaraga mu kugarura umutekano ataribyo bicyenewe ahubwo hagombye no kurebwa inkomoko y’ibibazo aho yagaragaje ko muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo hacyenewe ko basinywa amasezerano y’amahoro hakarwanywa imitwe yitwaza intwaro irimo FDLR na ADF NALU maze impunzi zigera kuri miliyoni 7 ziri hanze ya Congo zigataha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka