Abatavuga rumwe na Perezida Kikwete bamugaye ko yasabye u Rwanda gushyikirana na FDLR

Dr. Wilbroad Slaa, Umunyamabanga w’ishyaka rya CHADEMA (Chama cha Demokarasia na Mandeleo) ritavuga rumwe na Leta ya Jakaya Kikwete, avuga ko Perezida adakwiye gusaba u Rwanda ko rushyikirana n’Umutwe wa FDLR ugize ahanini n’abantu bakekwaho gukora Jenoside.

Kuri iki cyumweru tariki 04/08/2013, Dr. Slaa yatangaje ko ibyo Kikwete avuga nta bwenge na buke burimo kuko na we ubwe yanze kuganira n’abatavuga rumwe na we.

Ikindi, ngo yavuniye ibiti mu matwi ku bamusaba ko abishe umunyamakuru Daudi Mwangosi bashyikirizwa ubutabera ; nk’uko ikinyamukuru cyo muri Tanzaniya Mpekuzi Huru kibitangaza.

Mu nama yabereye Addis-Abeba ikitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye, Prezida Jakaya Mlisho Kikwete yasabye Prezida w’u Rwanda, Paul Kagame kwemera kujya mu biganiro na FDLR kugira ngo mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa haboneke umutekano.

Ibi byatewe utwatsi n’abayobozi bakuru b’u Rwanda bavuga ko ibiganiro na FDLR bidashoboka kandi bitazigera bibaho kuko ari inkoramaraso zasize zishe bunyamaswa inzirakarengane z’Abatutsi zisaga miliyoni imwe muri 1994.

Kuva ingabo za Tanzaniya zagera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rw’ingabo zidasanzwe zo guhashya imitwe yitwa gisirikare (Intervention brigade) zirashinjwa gufatanya na FDLR mu kurwanya M23.

Mu ijambo ryaciye kuri Televisiyo “Channel 10” yo muri Tanzaniya tariki 03/08/2013, Kikwete yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Tanzaniya yifuza ko uba mwiza kurushaho kuko nta muturanyi udakenera undi.
Ariko ngo ntazihanganira abantu bose baba ku butaka bw’igihugu cye badafite ibyangombwa bibemerera kuba muri icyo gihugu. Yatanze ibyumweru bibiri ngo babe bavuye muri icyo gihugu.

Nyuma y’iryo jambo, Abanyarwanda babarirwa mu majana n’inka zabo zikabakaba 1000 bari mu nzira bagaruka mu Rwanda; nk’uko Mpekuzi Huru ikomeza ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gushyiraho Igihugu"Repubulika ya KIVU" kigizwe n’Urwanda,Uburundi,Kivu zombi,Ubufumbira,Ntungamo,Akagera;byakemura ikibazo burundu.Abaperezida kajya basimburana buri myaka5 nk’uko basimburana muri EAC.Abaturage bacyo bavuga indimi zimwe,imico ni imwe, ibibazo ni bimwe, amoko amwe imyumvire imwe,...

Wowe se urabivugaho iki?

TUJYINAMA yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka