Abasirikare babiri ba FARDC bakurikiranweho urupfu rwa Col. Mamandou Ndala

Nyuma y’uko Col. Mamadou Ndala yishwe mu ntangiriro z’uku kwezi mu Karere ka Beni, abasirikare babiri batawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.

Mu gihe hagikorwa iperereza ku rupfu rwa Col. Mamadou, bataye muri yombi umuyobozi bw’ingabo mu Mujyi wa Beni, Lit Col Tito Bizuru bivugwa ko yari mu nzira zo kugana mu ishyamba n’uwarindaga nyakwigendera kuko terefone ye ngendanwa yafatiwe aho uwo yarindaga yiciwe aguye mu gico; nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa [AFP] bubitangaza.

Umwe mu bakozi ba sosiyete sivile yakomeje agira ati: “Uwamurindaga nawe yafashwe koko terefone ye ngendanwa yatoraguwe aho yiciwe kandi ntiyari mu bari bamurinze icyo gihe.”

Col. Mamandou waboraga ingabo zo mu rwego rwo hejuru za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru yishwe tariki 01/01/2014 yerekeza mu Karere ka Beni kagenzurwa n’ingabo za Leta ariko guverinoma ya Kabila ihita itangaza ko yishwe n’inyeshyamba za ADF-NALU zo mu gihugu cya Uganda.

Biteganyijwe ko Col. Mamandou Ndala w’imyaka 35 ashyingurwa kuri uyu wa mbere tariki 06/01/2014 mu Murwa mukuru wa Kinshasa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibakore iperereza neza mamadu twamukundaga

moussa yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka