Abasirikare ba Kongo-Kinshasa bafashe abarwanyi ba bane ba FDLR na Mai-Mai

Igitero cyagabwe n’inyeshyamba za FDLR n’umutwe wa Mai-Mai ku kigo cya gisirikare cya Luofa mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 21/05/2012 cyasize abarwanyi bane ba FDLR na Mai-Mai bafashwe bunyago n’ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC).

Umuyobozi w’Ingabo za Kongo-Kinshasa i Lubero, Koloneli Mugabo avuga ko igitero cya FDLR na Mai-Mai ntacyo cyagezeho kubera ingabo za Leta zagikomye mu nkokora zigafata abarwanyi bane ba FDLR na Mai-Mai n’intwaro nyinshi, nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Amakuru aturuka mu majyepfo ya Lubero ikigo cya gisirikare cya Luofa giherereyemo avuga ko amasasu yakomeje kumvikana kugeza ku manywa mu mashyamba akikije ikigo cya gisirikare cya Luofa. Ariko, umutekano waje kugaruka nimugoroba kuri uwo munsi.

Icyo gitero cya FDLR na Mai-Mai cyagabwe ku basirikare ba Kongo-Kinshasa mu masaha ya saa mbiri za mugitondo kimara hafi amasaha abiri.

Mu kwezi kwa kabiri, imiryango itegamiye kuri Leta yatabarije abaturage kubera umutekano muke uterwa n’umutwe wa FDLR na Mai-Mai mu gace ka Lubero no mu nkengero za Kasuo watumye abaturage bahungira mu Burasirazuba bwa Kivu no mu duce dukikije Pariki ya Virunga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka