Abasirikare 7 ba Tanzaniya bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur bishwe

Ingabo za Tanzaniya ziri mu butumwa bw’amahoro (MINUAD) mu Ntara ya Darfur muri Sudani zagabweho igitero n’umutwe urwanya Leta ya Sudani utaramenyekana, barindwi bahasiga agatwe, abandi 17 barakomereka tariki 13/07/201.

Nk’uko Christopher Cycmanick, umuvugizi wa MINUAD yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP), ngo ingabo za Tanzaniya zacungaga umutekano ku biro bya MINUAD mu gace ka Mwanawashi mu majyaruguru ya Nyala zatunguwe n’icyo gitero.

Agira ati: “Ikipe y’abasirikare yibonye mu muriro w’amasasu, nyuma y’igihe kirekire barasana, abasirikare bari ku irondo bashoboye kuhabakura nyuma yo kubona abasirikare babatera ingabo mu bitugu.”

Umuvugizi wa Ban-Ki Moon yamaganye icyo gitero cya gatatu mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Avuga ko bantu 17 bakomeretse ari abapolisi bane ba MINUAD haramo bagore babiri n’abasirikare 13.

Iyi ni inshuro ya kabiri abasirikare ba Tanzaniya baguye muri Sudani. Bwa mbere, abasirikare batatu bishwe muri Kanama 2012.

Tanzaniya ifite abasirikare bagera kuri 850 mu butumwa bw’amahoro bwa Darfur n’abandi basaga 1200 bari mu butumwa mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa guhera muri ntangiriro za Gicurasi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka