Abagore bo muri Zimbabwe bagiye kuvanirwaho igihano cyo kwicwa

Itegekonshinga rishya riri gutegurwa mu gihugu cya Zimbabwe rirateganya ko muri icyo gihugu bavanaho igihano cyo kwicwa ku bagore bose.

Iri tegeko ritaremezwa ryateje ururondogoro muri Zimbabwe kuko rivangura abenegihugu ku bihano bahabwa mu gihe bakoze ibyaha bimwe.

Mu zindi ngingo z’iri tegeko kandi baravuga ko n’abantu bataragira imyaka 21 ndetse n’abarengeje imyaka 70 nabo batajya bahanishwa kwicwa.

Ku ngingo ya nyuma iteganya inyoroshyo ku bakoze ibyaha ku bamaze kugera mu zabukuru, benshi muri Zimbabwe baravuga ko ari uburyo abategetsi bakomeye muri icyo gihugu kandi bakekwaho ibyaha bikomeye bashyizeho ngo batazagezwa mu butabera n’iyo bava ku butegetsi.

Abategetsi bakuru muri Zimbabwe, barimo na Perezida Robert Mugabe bashinjwa ko mu matora yaherutse bakoze ibikorwa by’ubwicanyi bukomeye, ndetse ubu bamwe muri bo bageze kuri 200 bamaze gukumirwa ko badashobora gukandagiza ibirenge ku butaka bw’Uburayi na Amerika.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye iryo vangura mu bihano biteganyirijwe kuzahabwa abaturage bakoze ibyaha bimwe.

Iri tegeko riracyari umushinga w’itegeko ariko ryamaze kwemezwa ko ryarangiye kugibwaho impaka, rikaba rizagezwa imbere y’Abanyazimbabwe ngo baryemeze mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka