Abagore 6 bavuga rikijyana muri Afurika

Ikinyamakuru Slate Afrique cyashyize ahagaragara urutonde rw’abagore bavuga rikijyana ku mugabane w’Afurika babarizwa mu nzego zose kandi bagaragaje ubushobozi mu byo bakora.

Joyce Banda

Joyce Banda ni umugore w’imyaka 61 akaba yarabaye Visi Perezida wa Malawi. Yafashwe nk’umugore ushobora kongerera Abanyamalawi ikizere cyo kuzahura ubukungu bwari butangiye guhura n’ibibazo igihugu kikiyoborwa na Bingu Wa Mutharika. Nyuma y’uko Bingu Wa Mutharika yitabye Imana, Joyce Banda yahise amusimbira nk’uko itegeko ryo muri icyo gihugu ribiteganya.

Joyce Banda ni umugore wa kabiri ushoboye kuyobora igihugu cya Afurika nyuma ya Perezida wa Liberiya Ellen Johnson Sirleaf. Rose Rogombé yayoboye Gabon mu minsi 45 igihe Omar Bongo yari amaze kwitaba Imana.

Fatou Bensouda

Fatou Bensouda ni umugore wo mu gihugu cya Gambiya. Kuva 16 Kamena 2012 azasimbura Luis Moreno-Ocampo ku mwanya w’umushinjacyaha w’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (ICC). Fatou Bensouda azwiho gukurikirana abanyabyaha atitaye ku bashaka kumubangamira. Yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana n’ikinyamakuru Times.

Nonkululeko Nyembezi-Heita

Nonkululeko Nyembezi-Heita ufatwa nk’umwamikazi w’umujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo afite imyaka 52. Mu kwezi kwa Kanama 2011 yashyizwe ku rutonde rw’abagore bavuga rikijyana ku isi n’ikinyamakuru Forbes kubera uburyo akora akazi atagira intege nke agashobora guhangana n’abagabo benshi bazwi mu ishoramari. Ayobora ikigo kinini cy’Abahinde gitunganya ibyuma cyitwa Arcelor-Mittal.

Nonkululeko Nyembezi-Heita ni umubyeyi w’abana 2 akaba ingenieur muri kaminuza ya Manchester aho yakoreye ikigo cya IBM muri Carolina y’Amajyaruguru muri Amerika, yakoreye sosiyete y’itumanaho ya Vodacom Dallas akaba ari inararibonye mu gukorana n’ibigo bikomeye.

Dambisa Moyo

Dambisa Moyo ni uwo mu gihugu cya Zambiya, yatangiye kumenyekana kuva mu mwaka wa 2009 kubera igitabo yanditse kitwa Dead Aid kivuga uburyo inkunga ihabwa Abanyafurika ibasubiza inyuma aho kubafasha gutera imbere.

Yashyize ahagaragara abayobozi b’Afurika batita ku nshingano zabo mu kuzamura ubuzima, uburezi n’ibikorwa remezo n’ibindi bituma iterambere rigerwaho bishingikirije ko amafaranga yo kubitera inkunga abura.

Dambisa Moyo yize muri Kaminuza zizwi ku isi nka Oxford na Harvard kubera ko yarafite se wize kandi warwanyije cyane ruswa yatumye umwana we yiga ibirebana n’ubukungu. Dambisa Moyo nawe aza ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku isi mu rutonde rwakozwe na Time Magazine muri 2008.

Bineta Diop

Bineta Diop afatwa nk’umurwanyi w’amahoro kuko igihe kinini yakimaze mu guharanira gucyemura ibibazo by’abagore bikomoka ku makimbirane ku mugabane w’Afurika.

Guharanira amahoro ku mugabane w’Afurika byatumye ajya ku rutonde rw’abagore bavuga rikijyana rwakozwe na Time Magazine muri 2011.

Wangari Maathai

Nyakwigendera Wangari Maathai yitabye Imana taliki 26 Nzeri 2011 akaba inshuti y’ibidukikije kubera uruhare yagize mu gutera ibiti. Yashoboye gutera ibiti bigera kuri miliyoni 30 mu myaka 30 ahangana n’isuri itwara ubutaka.

Nyakwigendera azwi kuba ariwe mugore wa mbere wize mu muryango w’iwabo ndetse akaba n’umugore wa mbere wabonye impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu gihugu cya Kenya ndetse aba n’uwambere wayoboye faculte ya médecine vétérinaire muri Kaminuza ya Kenya.

Ni Umunyafurika kazi wa mbere wahawe igihembo cya Nobel muri 2004 kubera uruhare yagize mu iterambere rirambye, ubwisanzure n’amahoro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ko mbona bose ari abamama bakuze kuki nta muto urimo? kuki umudamu wa perezida wa repuburika atarimo kandi nawe tumwemera?

simugomwa alexis yanditse ku itariki ya: 27-04-2012  →  Musubize

Nukuri ndabona kuri ururutonde bibagiwe gushyiraho nyakubahwa madamu JEANNETE KAGAME kuko nawe ari mubadamu babanyabwenge kdi bagerageza gukora ibintu byagajiro muri icyi gihugu cyacu ndetse nomuri afric yose

Diva yanditse ku itariki ya: 27-04-2012  →  Musubize

Numva wabita ko bafite imyanya ikomeye, naho kuvuga rikijyana sibyo.

gdmng yanditse ku itariki ya: 26-04-2012  →  Musubize

uriya diop nuwahe?

tres yanditse ku itariki ya: 26-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka