Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya koloneli yivuganwe n’inyeshyamba

Col. Mamadou Ndala wari uyoboye ingabo zo mu rwego rwo hejuru za FARDC yishwe tariki 02/01/2013 n’inyeshyamba bikekwa ko ari iza ADF-Nalu zo mu gihugu cy’u Bugande mu Karere ka Beni mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu.

Uyu musirikare wamenyekanye cyane nyuma yo kuyobora ibitero byirukanye umutwe wa M23 mu birindiro bwawo yaguwe mu gico cyatezwe n’inyeshyamba “ADF-Nalu” imodoka ye ziyimishaho urusasu ahita ahasiga agatwe.

Umwe mu basirikare bamurinda yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) uko byagenze yagize ati: “ Ubwo twageraga i Matembo, igisasu kinini [roquette] cyavuye mu ruhande rw’ibumoso rw’umuhanda kigwa ku modoka…..Natangiye kurasa ngera ubwo ndangiza amasasu yose kandi abaduteze bakomeza kutwegera.

Ubwo icyo gisasu cyagwaga ku modoka koloneli yari akiri muzima, ubwo nahungaga sinigeze mubona asohoka mu modoka…”.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Kongo [MONUSCO] zo mu gihugu cya Nepal zaje zitabaye zasanze imodoka ya koloneli yabaye umuyonga, umurambo we waciwe umutwe kandi wahiye zifata amafoto zinazimya umuriro.

Col. Mamandou Ndala yaguye muri icyo gitero kuwa kane mu gitondo agiye mu gikorwa cyo kohereza ingabo za FARDC mu gace ka Beni mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za ADF-Nalu ziba muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1997.

Mu byumweru bibiri bishize, inyeshyamba za ADF-Nalu bivugwa ko zishe abaturage 40 muri ako gace.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka