Umukobwa wa Nelson Mandela yabaye ambasaderi muri Argentine

Umukobwa wa Nelson Mandela warwanyije ivangura rishinjiye ku ruhu mu gihugu cy’ Afurika y’Epfo (Apartheid) yagizwe ambasaderi mu gihugu cya Argentine.

Zenani Mandela-Dlamini w’imyaka 53, ni umukobwa mukuru wa Perezida Nelson Mandela yamubyaranye na Winnie Madikizela-Mandela.

Uyu mukobwa yagejeje ku myaka 16 atarabasha gusura ise umubyara Nelson Mandela wafunzwe imyaka 27 n’agatsiko k’abazungu kayoboraga igihugu cy’Afurika y’Epfo.

Igihugu cya Argentine gitangaza ko kugira ambasederi w’Afurika y’Epfo mu gihugu cyabo bishimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ubuhahirane mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi bubarirwa ku gaciro ka miliyari 1.3 z’amadolari; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Zenani Mandela-Dlamini yakunze kuba iruhande rwa se igihe yari akiri Perezida.
Zenani Mandela-Dlamini yakunze kuba iruhande rwa se igihe yari akiri Perezida.

Zenani Dlamini yize muri kaminuza ya Boston, nyuma ashakana n’igikomangoma cyo mu gihugu cya Swaziland.

Nelson Mandela yabaye Perezida wa mbere w’umwirabura muri Afurika y’Epfo watowe biciye mu nzira y’amatora mu 1994 aza kwegura nyuma yo kurangiza mandat imwe ku buyobozi.

Mandela uri hafi kuzuza imyaka 94 y’amavuko wahawe igihembo cy’amahoro yahagaritse kugaragara ku karubanda mu myaka 8 ishize ariko aheruka kugaraga mu gikombe cy’isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka