Salvar Kiir na Riek Machar basinye amasezerano yo guharika intambara

Nyuma y’amezi agera kuri atandatu, igihugu cya Sudani y’Amajyepfo kiri mu ntambara hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba, ku munsi w’ejo tariki 09/05/2014 Prezida Salvar Kiir n’uwari Visi Prezida we Riek Machar bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara.

Kuva intambara yatangira mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, abaturage babarirwa mu bihumbi barishwe, abagore bafatwa ku ngufu, impande zombi zishinjwa ibyaha by’intambara n’ubwicanyi bushingiye ku moko. Ibihugu byo mu karere byafashije abahanganye mu guhurira ku meza y’ibiganiro Addis Abeba muri Ethiyopiya abo bagabo bombi bohereza intumwa zibahagarariye.

Ku munsi w’ejo ni bwo Salvar na Riek bahuriye imbone nkubone mu biganiro, bumvikana guhagarika intambara. Amasezerano bashyizeho umukono ateganya kandi gushyiraho Leta y’inzibacyhuho mbere yo gutegura itegeko nshinga rizagenga igihugu cyabo; nk’uko bitangazwa na BBC.

Ibi biganiro byagizwemo uruhare rugaragara na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, John Kerry ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’icyo ghugu, yavuze ko ayo masezerano ni intambwe ikomeye ku hazaza ha Sudani y’Amajyepfo.

“Urugendo rukomeye kandi rurerure ruratangiye, akazi kagomba gukomeza, ” Umunyamabanga wa Leta w’ububanyi n’amahanga, John Kerry.

Igihugu cya Sudani y’Amajyepfo cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 2012 nyuma yo kwiyomora kuri Sudani ariko nyuma y’umwaka umwe gihita kijya mu ntambara.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka