RDC: Mai Mai yishe abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda

Abarwanyi ba Mai Mai Mutomboki bateye abaturage bo mu gace ka Ngungu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bica abantu 15, bashimuta n’inka zigera kuri 600 z’abaturage bavuga Ikinyarwanda ku cyumweru tariki 22/07/2012.

Abo barwanyi bibasira umuntu wese uvuga ururimi rw’ikinyarwanda bakavuga ko ari abavandimwe b’aba FDLR bityo rero ko bagomba gusubira iwabo mu Rwanda nk’uko byemezwa n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu karere ka Masisi.

Inzego z’ibanze z’i Masisi zivuga ko abo barwanyi bateye baturutse mu ntara ya Kivu y’amajyepfo mu karere ka Karehe. Tumwe mu duce twatewe harimo utwa Marangara, Nyamyumba, Kamonyi na Nyakigano.

Abaturage baho bakoze imyigaragambyo bamagana igipolisi n’igisirikare cyaho ko cyarebereye baterwa, maze igipolisi kibarasamo hapfa 3 hakomereka 5 nk’uko urubuga rwa internet rwa BBC rubivuga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hurry up and come to your country.

Robert yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ariko se koko munyarwanda uri hanze watashye ,koko wishimiye gukomeza kwitwa impunzi kandi iwanyu ari amahoro?waba UMUHUTU,waba UMUTUTSI ngwino kuko twese turi bamwe,Mai mai nayo itangiye kudushotora irarye iri menge.

iwacu yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ariko se koko munyarwanda uri hanze watashye ,koko wishimiye gukomeza kwitwa impunzi kandi iwanyu ari amahoro?waba UMUHUTU,waba UMUTUTSI ngwino kuko twese turi bamwe,Mai mai nayo itangiye kudushotora irarye iri menge.

iwacu yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka