Perezida wa Mali yakomerekejwe n’abigaragambya

Perezida Dioncounda Traoré uyoboye igihugu cya Mali mu nzibacyuho, kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012, yakubiswe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe batishimiye ko ayobora.

Abigaragambya bashoboye kwinjira mu biro bya Perezida baramukubita kugeza akomeretse ahavanwa ajyanwa kwa muganga. Abaganga bavuga ko atakomeretse bikomeye kuko yahavuye akajya kurindirwa umutekano ahandi; nk’uko bitangazwa na Africatime.

Dioncounda Traoré w’imyaka 70 yafashe ubutegetsi tariki 22/05/2012 asimbuye Perezida Amadou Toumani Touré wahiristwe n’agatsiko k’abasirikare bamushinja kudakura igihugu mu ntambara n’imiyoborere mibi.

Nyuma y’imishyikirano, abasirikare basabwe gusubiza ubutegetsi abaturage hemezwa ko Dioncounda Traoré ariwe ugomba kuyobora inzibacyuho akanategura amatora ariko bamwe mu baturage n’imiryango yo muri icyo gihugu batabyishimiye.

Abantu benshi bamaganye ihohoterwa ryakorewe Perezida Dioncounda Traoré harimo na Perezida François Hollande w’u Bufaransa. Igihugu cya Mali cyakorinijwe n’u Bufaransa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo muvuze ko Dioncouda Traoré yafashe ubutegetsi, utakurikiranye neza ibyo muri Mali yagira ngo uwo musaza yakoze kudeta! Kandi ahubwo yarashyizwe ku butegetsi ngo asimbure Capitaine Sanogo wari wabwihaye, ECOWAS ikamwamagana! Ariko cyane cyane igitangaje muri iyi nkuru, ni ukuntu abigaragambya b’abasivili bagera mu biro bya prezida wa repubulika! Nta burinzi se buhaba? Umusaza yahuye n’uruva gusenya!!! Ni akumiro!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

yego MANA

titi yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka