Perezida Kenyatta yongerewe igihe cyo kwiga urubanza aregwamo

Urubanza Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta aregwamo ibyaha by’ubwicanyi bwakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka w’2007 rwagombaga kuba muri Nyakanga uyu mwaka rwashyizwe mu Gushyingo kugira ngo ashobore kurushaho kwitegura.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwanzuye ko urubanza Perezida Kenyatta aregwamo rwigizwa inyuma rugatangira kuburanishwa kuva tariki 12/11/2013 nk’uko ikinyamakuru Telegraph dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Muri uru rubanza Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta aregwa hamwe na mugenzi we William Ruto visi perezida w’icyo gihugu ndetse n’umunyamakuru Joshua Sang ukorera radio Kass FM ariko bose barabihakana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka