Perezida Kenyatta yongerewe igihe cyo kwiga urubanza aregwamo
Urubanza Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta aregwamo ibyaha by’ubwicanyi bwakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka w’2007 rwagombaga kuba muri Nyakanga uyu mwaka rwashyizwe mu Gushyingo kugira ngo ashobore kurushaho kwitegura.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwanzuye ko urubanza Perezida Kenyatta aregwamo rwigizwa inyuma rugatangira kuburanishwa kuva tariki 12/11/2013 nk’uko ikinyamakuru Telegraph dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Muri uru rubanza Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta aregwa hamwe na mugenzi we William Ruto visi perezida w’icyo gihugu ndetse n’umunyamakuru Joshua Sang ukorera radio Kass FM ariko bose barabihakana.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|