Obama ngo afite umushinga wo kugeza amashanyarazi ku Banyafurika benshi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, kuri icyi cyumweru tariki 30/06/2013, yatangaje ko afite umushinga ugamije kugeza amashanyarazi ku Banyafurika benshi batuye munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umushinga wa Obama yise Power Africa yawutangaje ubwo yari ari muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira muri Afurika akaba yararutangiriye muri Senegal kuwa kane tariki 27-06-2013.

Asobanura ibya Power Africa, Obama yagize icyo avuga ku mukambwe Nelson Mandela avuga ko ari umuntu isi idashobora kwibagirwa kubera uruhare runini yagize mu kuzana impinduka nziza kandi zihuse ku mugabane w’Afurika.

Uwo mushinga wo kugeza amashanyarazi ku Banyafurika benshi, ibiro bya perezida wa Amerika (White House), bivuga ko ugamije gukuba kabili umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi batuye munsi y’ubutayu bw’Afurika.

Ku ikubitiro, White House izatanga miliyari zirindwi z’amadolari azakoreshwa mu myaka itanu, akazakwirakwiza mu bikorera no mu bikorwa by’ishoramari mu bihugu bitandatu by’Afurika. Icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga kirateganya kugeza amashanyarazi ku ngo miliyoni 20 n’ibikorwa bitandukanye.

Barack Obama na madamu we Michelle Obama we bageze muri Afurika y'Epfo.
Barack Obama na madamu we Michelle Obama we bageze muri Afurika y’Epfo.

Umushinga Power Africa, Obama yawutangaje mu ijambo yavugiye kuri kaminuza ya Cape Town, nyuma yo gusura Robben Island ikirwa Nelson Mandela yamazeho imyaka 18, mu myaka 27 yamaze ari imfungwa ya politike.

Obama yasuye ubwo buroko mu rwego rwo kunamira umukambwe Nelson Mandela wigeze kuyobora Afurika y’Epfo, ubu akaba arwaye bikomeye.

Umushinga wa Obama Power Africa, ni igikorwa gifatwa nk’intangiriro y’ibyo yifuza gukora muri Afurika bikazaba umurage we nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

White House yatangaje ko ibihugu bitandatu by’Afurika bizagerwaho n’umushinga Power Africa mu cyiciro cya mbere ari: Ethiopia, Ghana, Kenya, Liberia, Nigeria na Tanzania. Ibi bihugu ngo byagaragaje ubushake bwo guteza imbere ibikorwa by’amasharazi bigamije gukurura abashoramari bo hanze.

Sosiyete zirindwi zamaze gushyira umukono ku masezerano yo gushora imari mu bikorwa byo gutunganya imirongo y’amashanyarazi.

Imwe muri ayo masosiyete ni General Electric iteganya kugeza megawatts 5.000 muri Tanzania na Ghana, indi ni Heirs Holdings, yijeje kuzashora imari ingana na miliyari 2,5 z’amadolari mu ngufu z’amashanyarazi, nk’uko White House yabisobanuye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

But if Africa cannot provide sustainbility to its own human situation due its unique weakness to crop up organisation and discpline .Then their are wasting Gods time.
Its high time for Africa to retire as a continent and give back the land to God. Because their do not understand God scientific mission.

EarthDoctor yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka