MONUSCO yivuguruje ku birego byo kwisuganya kwa M23

Umuyobozi wa MONUSCO wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Gen. Abdallah Wafi, avuga ko nta gihamya abona kigaragaza ko impunzi za M23 ziri mu gihugu cya Uganda zirimo kwisuganya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri Congo.

Mu kiganiro Gen. Abdallah Wafi yagiranye n’itangazamakuru taliki ya 5/2/2014 yatangaje ko nyuma yo gusura abarwanyi 1350 ba M23 bahungiye mu gihugu cya Uganda bari mu nkambi ya Bianga ngo yasanze badafite ibikorwa byo guhungabanya umutekano wa Congo.

Gen. Wafi yabwiye itangazamakuru ko yaganiriye n’abasirikare ba M23 abato n’abakuru bari muri iyi nkambi, hamwe n’itsinda rya MONUSCO n’abayobozi ba Leta ya Congo bajyanye ngo basanze izi mpunzi zidafite gahunda yo kwisuganya ahubwo ngo Leta ya Uganda yasabye MONUSCO na Leta ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe.

Mu kwezi kwa Mutarama 2014, Martin Kobler, intumwa y’umunyamabanga w’umuryango wa bibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yatangaje ko afite amakuru yizewe ko abarwanyi ba M23 bari kwisuganya mu gihugu cya Uganda n’u Rwanda, ariko ibi ntibyakiriwe neza n’u Rwanda na Uganda kuko Uganda yahise itumira MONUSCO kujya gusura aba barwanyi.

Gen Gen. Abdallah Wafi wungirije umuyobozi w'ibikorwa bya gisirikare muri MONUSCO.
Gen Gen. Abdallah Wafi wungirije umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri MONUSCO.

Umuyobozi wa MONUSCO wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare wari uherutse gutangaza ko batazarwanya FDLR nkuko barwanyije M23 kubera ifite abana n’impunzi z’abasivili yafashe bugwate, avuga ko uretse abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru n’ubuyobozi bwo muri Kivu y’amajyepfo barambiwe FDLR aho abavuga rikijyana 188 batuye Nyabibwe na Kalehe bagaragaje impungenge bafite kuri FDLR.

Gen Waffi avuga ko FDLR igomba gushyira hasi intwaro ikishyikiriza MONUSCO igacyurwa mu Rwanda bitabaye ibyo izarwanywa kuko amatangazo yayo MONUSCO itayashingiraho ahubwo izashingira ku mwanzuro wa 2098 wafashwe n’umuryango w’abibumbye.

Mu gihe FDLR ivuga ko yashyize intwaro hasi, umwe mu barwanyi ba FDLR wari muri iki gikorwa waganiriye na Kigali today taliki ya 6/2/2014 avuga ko umuyobozi wa FDLR Gen Rumuri, amazina y’ukuri ni Gen Majoro Iyamuremye Gaston ariwe waje kugaragaza intwaro bashyize hasi ariko ngo abanyamakuru bamaze kugenda barongeye barazibika.

Yagize ati “nta buyobozi bundi bwari buhari uretse abanyamakuru, icyabaye ni ukwerekana intwaro, SMG 50, Miyaya 2 na Mitralleuse 4, bavuga ko nibemererwa ibiganiro bazazitanga.”

Uyu murwanyi wari mu barinzi ba Gen Iyamuremye i Rusamambo muri Walikali aho iki gikorwa cyabereye mu kwezi k’Ukuboza 2013 avuga ko intwaro bagaragaje ari izari zibitse batigeze bagira intwrao baka umurwanyi wa FDLR ahubwo benshi mu barwanyi bimuriwe Rutchuro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka