MONUSCO yatangiye gukoresha indege zitagira abapilote muri Kivu

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Kongo –Kinshasa zatangiye gukoresha indege ebyiri zitagira abapilote mu rwego rwo gukusanya amakuru ku bikorwa by’imitwe yitwara gisirikare iri mu Ntara ya Kivu.

Ni bwo bwa mbere, Umuryango w’Abibumbye ukoresheje indege nk’izi mu bikorwa byo kugarura amahoro, mu minsi iri imbere ngo ishobora kuzana izindi ebyiri zose zikaba enye; nk’uko Herve Ladsous ukuriye MONUSCO yabitangarije i Goma hatangizwa icyo gikorwa tariki 03/12/2013.

Herve yagize ati: “ Indege zitagira abapilote n’intwaro zishobora kuba ibikoresho byiza byo kugenzura ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikare n’urujya n’uruza rw’abaturage. Dukeneye kugira ishusho ry’ibihabera.”

Ngo ubu buryo bwo gukoresha indege zitagira umupilote niburamuka bugenze neza, Umuryango w’Abibumbye yabukoresha mu bikorwa byo kugarura amahoro n’ahandi ku isi.

Igitekerezo cyo gukoresha drones cyaje ubwo inyeshyamba za M23 zari zarigaruriye igice kinini cy’Intara ya Kivu zikaba zagomba gufasha umutwe udasanzwe wa UN mu guhashya imitwe yitwara gisirikare ku isonga hari M23 hamwe n’indi mitwe ariko nyuma yo gutsindwa, zigiye gukoreshwa gusa mu gukusanya amakuru.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka