M23 yahakanye gukomeza ibikorwa bya gisirikare isaba ko Leta ya Congo ikora ibyo yemeye

Mu itangazo ubuyobozi bwa M23 bwashyize ahagaragara burahakana bwivuye inyuma gukomeza ibikorwa bya gisirikare no kwinjiza abandi barwanyi bashya muri uyu mutwe.

Iri tangazo rije risubiza ibirego byatanzwe n’uhagarariye umuyobozi w’umuryango w’abibumbye muri Congo, Martin Kobler, watangaje taliki ya 13/1/2014 i New York ko afite amakuru afatika ko umutwe wa M23 waba uri kwisuganya no kwinjiza abarwanyi mu gace ka Ituri.

Martin Kobler avuga ko umuryango w’abibumbye utazihanganira ibikorwa bya M23, ariko ubuyobozi bwa M23 igice cya politiki gikuriwe na Bisiimwa kivuga ko nta bikorwa bya gisirikare M23 iri gukora kuva yatangaza ko ihagaritse intambara, akavuga ko abasirikare bayo bambutse umupaka bakajya mu nkambi y’impunzi n’abayobozi bayo kandi basurwa n’inzego zitandukanye kandi bahabasanga.

M23 ivuga ko yashyize intwaro hasi izindi ikazisiga muri Congo aha ni Cyanzu ahari ububiko bw'intwaro za M23 yasize.
M23 ivuga ko yashyize intwaro hasi izindi ikazisiga muri Congo aha ni Cyanzu ahari ububiko bw’intwaro za M23 yasize.

Itangazo ryasinyweho n’umuvugizi wa M23, Amani Kabasha, rivuga ko bategereje ko hashyirwa mu bikorwa amasezerano yasinywe taliki 12/12/2013, avuga ko ingabo zabo zambutse umupaka zigengwa n’amategeko areba impunzi, zikaba ziri ahantu hazwi kandi n’umubare wabo uzwi n’ababayoboye bazwi basurwa n’imiryango itandukanye irimo EJVM ishami rya ICGLR, UNHCR, CICR n’abandi.

Kabasha avuga ko abarwanyi ba M23 basigaye muri Congo bagomba kugenzurwa na Leta ya Kinshasa yatangaje ko bambuwe intwaro bakaba barashyizwe ahantu hitwa Kanyaruchinya, naho umutwe wa politiki wo watangaje ko waretse ubunyeshyamba ahubwo watangiye ibikorwa byo guhinduka umutwe wa politiki wemewe na Leta ya Congo.

Zimwe mu ntwaro M23 yasize muri Congo.
Zimwe mu ntwaro M23 yasize muri Congo.

Gutangaza amakuru ko M23 iri kwisuganya ngo ni ukuyobya amahanga ku bigomba gukorwa bitakozwe; nk’uko bivugwa na Kabasha, akavuga ko MONUSCO yagombye gufasha Leta gushyira mu bikorwa ibyo yemeye aho gushaka impamvu yatuma muri Congo haguma ibibazo bituma uyu muryango uhaguma mu gihe wagombye guhangana n’indi mitwe yitwaje intwaro nka SELEKA, MBORORO, Lord Resistance Army (LRA), ADF-NALU, FDLR n’iyindi mitwe ibarizwa muri Congo.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Minisitiri Lambert Mende, avugana na BBC yemeje ko aya amakuru bayumva ariko batarayemeza, akavuga ko M23 yongeye kubyutsa umutwe cyaba ari ikibazo cy’u Rwanda na Uganda baba batubahiriza amasezerano yasinyiwe Addis Ababa.

Umuyobozi wa Monusco Martin Kobler hamwe n'intumwa ya UN mu karere k'ibiyaga bigari, Marry Robinson, ubwo bari Goma.
Umuyobozi wa Monusco Martin Kobler hamwe n’intumwa ya UN mu karere k’ibiyaga bigari, Marry Robinson, ubwo bari Goma.

Mende abajijwe impamvu abarwanyi ba M23 badashyirwa mu gisirikare yasubije ko batashyira mu gisirikare abantu batari ku butaka bwa Congo, mu gihe abavugwa kwisuganya bari mu gace ka Ituri.

Amakuru MONUSCO yagendeyeho yemeza ko M23 iri mu duce twa Ituri ni amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko babonye abantu basa n’Abanyarwanda bashishikariza urubyiruko kujya mu gisirikare, Societe civil yaho ikavvuga ko ari M23 ariko bishoka ko waba n’undi mutwe ugiye gutangira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kongo Yaretse Kubika Abacengezi Ukareba Ko Itagiramahoro

Bikorimana yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

AMAHORO NTARURA NIMUYAHARANIRE KUKO INTAMBARA IRASHARIRA BAVANDIMWE!!!

byungura HUBERT yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka