M23 iravuga ko Leta ya Congo ikoresha FDLR mu kwitegura kuyirwanya

Ubuyobozi bwa M23 burasaba Leta ya Congo guhagarika gukoresha umutwe wa FDLR mu kwitegura kuyitera kuko niterwa izitabara kandi bishobora kugorana guhagarika intambara.

Mu kiganiro Perezida wa M23 Jean-Marie Runiga n’uyobora ingabo Br Gen Sultan Makenga bagiranye n’abanyamakuru tariki 03/01/2013 bagaragaje ko bafite gihamya ko Leta ya Congo iri gutegura ibitero byo kuyigabaho ifatanyije n’inyeshyamba za FDLR zigera ku 4000 ndetse ngo zahawe n’ibikoresho mu kwezi k’Ukuboza 2012.

Muri icyo kiganiro cyabereye i Bunagana Perezida wa M23 yatangaje ko bafite ibimenyetso ko abasirikare ba Leta ya Congo bazanywe mu mujyi wa Goma n’imijyi iyikikije bayobowe n’ingabo za FDLR kandi zatangiye kugaragaza ibikorwa byo guhungabanya abaturage babakura mu byabo mu duce twa Masisi.

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bwubahirije ibyo bwasabwe na Leta ya Congo kugira ngo bafatanye gushaka amahoro, ariko ngo ibyo Leta ikora si ibikorwa bishaka amahoro kuko yanze gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano.

Perezida wa M23 Jean-Marie Runiga.
Perezida wa M23 Jean-Marie Runiga.

Perezida wa M23 arasaba Leta ya Congo guhagarika kongera abasirikare hafi y’ibindirindiro bya M23 hamwe no kohereza indege mu bikorwa by’ubutasi. Runiga avuga Leta ya Congo nidasinya amasezerano yo guhagarika intambara intumwa za M23 zazava mu biganiro.

Umuyobozi wa M23 kandi yahakanye ko batigeze barasa ku ndege za MONUSCO ahubwo izo bazi ari indege za FARDC; ngo ingabo za MONUSCO ziza nijoro kandi ibirango by’umuryango w’abibumbye bitagaragara bityo bakaba bakwiye kujya babimenyeshywa.

Runiga yongeye gusaba Leta ya Uganda gufungura umupaka wa Bunagana kuko byashubije inyuma imibereho y’abaturage bahahiraga mu gihugu cya Uganda kimwe n’abandi bashoboraga gucuruza ibihingwa byabo bagashobora kugira icyo bimarira.

Nubwo hari abayobozi ba M23 abafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye, Runiga yatangaje ko bitazabaca intege zo gukomeza ibiganiro, ndetse kuri uyu wa gatanu intumwa za M23 ziteguye kujya mu biganiro, naho abafatiwe ibihano byo kutagenda ngo bazagenda mu gihugu cyabo.

M23 yongeye guhakana ko nta bikorwa byo guhohotera abaturage yigeze ikorera mu mujyi wa Goma kuko yandikiye ICGRL iyisaba kuza gukora ipererza kandi ngo ntabyo babonye.

Umudepite yitandukanyije na Leta ajya gukorana na M23

Nyuma y’amezi atatu ahunze igihugu cye, umudepite utavuga rumwe na Leta ya Congo Roger Lumbala yemeje ko akorana na M23.

Lumbala yari ahagarariye ishyaka Rally for National Democracy ndetse akaba umwe mu badepite bari bashyigikiye Etienne Tshisekedi ariko taliki 03/09/2012 yahungiye muri Ambasade y’Afurika y’Epfo mu Burundi ubwo yagombaga gutabwa muri yombi ahava ajya mu gihugu cy’ubufaransa.

Lumbala yemeye ko akorana na M23 mu mpera z’umwaka wa 2012 ubwo yagiraga ati, “ndi hano ku mpamvu zo kwifatanya n’abavandimwe banjye ku mpamvu z’ibintu byinshi baharanira, kandi byaharaniwe n’abandi nka Etienne Tshisekedi”.

Roger Lumbala.
Roger Lumbala.

Amani Kabasha ushinzwe itumanaho muri M23 avuga ko Lumbala ari umunyamuryango wa M23 kandi ari kumwe nabo aho M23 ikorera Rutchuru.

Yagize ati “Lumbala ari hano hamwe natwe kuko yamaze kumva impamvu zatumye M23 ishyirwaho, kandi siwe wenyine kuko hari n’abandi banyapolitiki batanu turi hafi kwakira baba mu bihugu bya Burayi na Amerika.”

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

M23 Icyo iharanira irakizi kandi ntabwo ishobora guhagarika itarakigeraho;nukuvuga rero leta yakongo niomenyeneza icyo ipfa na M23 hanyuma ijyemumishyikirano ibizineza icyo bapfa nibwo izagira icyo igeraho mubijyanye nokuzana amahoro mukarere kandi nibimara kugaragara neza nabavuye mubyabo bazagaruka naho nibitagenda gutyo bizageza kumperuka yisi nkaba ndangije nihanganisha M23 kuzaba intwari igaharanira icyatumye ihaguruka ikitanga kitavuyeho cy kidakemutse.

mike Rucamubicika yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

birababaje kubona leta ya congo igikorana na fdr

twagiramungu michel yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Birabababaje kuko abanye congo bakomeje guterana amagambo mugihe abaturage bari kuhashirira n’igihugu kirimo kudindira nta turabona imishikirano nayo isana naho ntacyo igeraho. Ikibabaje kurushaho n’ukubona Leta yifatanya na FDLR. N’ugukomeza gusengera iki gihugu.
Murakoze.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

erega ni question yumwanya! nabandi bazaza, buriya ibi byose leta ya congo yigira itegereje ngo amahanga azayirwanaho, nisubize amaso mwisaho kuko abo barengeye ngirango si benshi!urabe wumva maguru!!

yuli yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka