Kenya: Abadepite bihaye imperekeza z’akazi zingana n’ibihumbi 107 by’amadolari

Abadepite bo mu gihugu cya Kenya bihaye imperekeza z’akazi zingana n’amadorali ibihumbi 107 (hafi miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe bitegura kurangiza manda muri Werurwe 2013.

Aya mafaranga azabafasha kuriha abashinzwe umutekano, kubona pasiporo z’abadiplomate no kugenda mu myanya y’ibikomerezwa mu ndege; nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Abadepite ba Kenya bari mu ba mbere bahembwa akayabo muri Afurika ndetse no ku isi, aho bafata ibihumbi 13 by’amadolari buri kwezi mu gihe umushahara uringaniye w’umunyakenya uri ku madolari 1700.

Iyi ni inshuro ya kabiri, abadepite bagerageje kwikuriramo ayabo mbere yo gusigira imyanya yo mu nteko abandi. Mu kwezi k’Ukwakira 2012, Prezida yateye utwatsi icyo cyifuzo cy’abadepite cyakuruye imyagaragambyo mu bice bitandukanye bw’igihugu.

Mu mushinga ugomba kwemezwa na Prezida wa Repubulika, Mwai Kibaki, abadepite bageneye umukuru w’igihugu, Visi-Prezida na Minisitiri w’intebe ibihumbi 300 by’amadolari, bitandukanye na mbere aho Prezida yanze kuwemeza mu gihe nta faranga na rimwe yari yagenewe.

Igitangaje nuko abo badepite banze inshuro nyinshi kwemeza kongerera abakozi ba Leta umushahara bavuga ko nta bushobozi igihugu gifite.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka