Inyoni y’ubwoko butazwi yavumbuwe muri Afrika y’Epfo yitirirwa Nelson Mandela

Abahanga mu binyabuzima bavumbuye ibisigazwa by’inyoni yo mu bwoko bwitwa Pic (inyoni zikunda kurira ibiti) mu gihugu cya Afurika y’Epfo bayitirira izina rya Nelson Mandela.

Abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi kuri ibyo bisigazwa basanze hashize igihe kiri hagati y’imyaka miliyoni 5,3 na miliyoni 2,5 iyo nyoni ibayeho, banasanga ari ubwoko bushya bw’inyoni butigeze bumenyekana.

Bahise bayita “Australopicus nelsonmandelai” mu rwego rwo guha icyubahiro umukambwe Nelson Mandela, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 94 tariki 18/07/2012.

Australopicus nelsonmandelai ngo ni yo nyoni yo mu bwoko bwa Pic yaba yarabayeho kera cyane mu zo abashakashatsi babashije kuvumbura zabayeho ku mugabane wa Afurika.

Ibisigazwa by’iyo nyoni ngo bigaragaza ko ari ubwoko bw’inyoni butigeze bumenyekana kugeza ubwo yavumburwaga nk’uko byemezwa n’abashakashatsi bo mu kigo cy’ubushakashatsi Senckenberg de Francfort mu gihugu cy’Ubudage.

“Ubu bwoko bushya bw’inyoni twabwise Nelson Mandela nk’impano imugenewe ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko ku nshuro ya 94”; nk’uko byatangajwe na Albrecht Manegold, umwe mu bashakashatsi b’ikigo cy’ubushakashatsi cya Senckenberg yabivuze mu itangazo.

Ibisigazwa bya Australopicus nelsonmandelai byagaragaye mu gace kitwa Langebaanweg gakunze kugaragaramo ibisigazwa by’ibinyabuzima bimaze imyaka irenga miliyoni 5 bibayeho, hakaba hamaze kugaragaramo amoko arenga 60 y’inyoni.

Abashakashatsi batangaje iyo nyoni ifitanye isano ku buryo butaziguye n’izindi inyoni bihuje ubwoko ziboneka mu mu gace k’uburasirazuba bw’uburayi no muri Amerika, ariko bakongeraho ko ntaho ihuriye n’inyoni zo mu bwoko bwa yo ziboneka ku mugabane wa Afurika.

Ubwo bwoko bushya bw’inyoni ni igisekuru cya kane cy’inyoni zurira (oiseaux grimpeurs) kugeza ubu zitazwi zigeze kubaho ku mugabane wa Afurika zifite inkomoko mu burasirazuba bw’uburayi, zikaba zishobora kuba zarageze ku mugabane wa Aurika bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka