Ingabo za Kongo ngo zirahisha abarwanyi ba FDLR mbere yo kubagabaho ibitero

Umwe mu barwanyi ba FDLR wari mu ngabo za Kongo avuga ko ingabo za Kongo zirimo gufasha FDLR kuva mu birindiro ikavangwa n’abasirikare ba Kongo kandi ari zo zigomba kubagabaho ibitero.

Caporali Dukuze Victory watashye mu Rwanda taliki 21/01/2015 avuye muri Rutshuru mu gace ka Rubare hafi ya Pariki y’ibirunga avuga ko ibikorwa byo gufasha abarwanyi ba FDLR kwihisha bikorwa n’umuyobozi wa batayo y’abakomando ba UUR (Unité de réaction rapide) yahoze iyoborwa na Col Mamadou Ndala.

Caporali Dukuze asanzwe akorera muri Burigade 1300 iyobowe na Col Mateso uba Bunagana kuva M23 yatsindwa igahungira muri Uganda, akaba yari umurinzi wa Col Byinshi Gakunzi Moise ukorera Rubare hafi ya Rumangabo.

Abarwanyi ba FDLR bari ahitwa Tongo muri Rutshuru bari ngo bazanwa mu kigo cya gisirikare kiri Rumangabo bagahabwa imyenda y’ingabo za Kongo ubundi bagashyirwa mu myanya muri Pariki y’ibirunga.

Cpl Dukuze Victory wari mu gisirikare cya Kongo akaba yitahiye mu Rwanda.
Cpl Dukuze Victory wari mu gisirikare cya Kongo akaba yitahiye mu Rwanda.

Dukuze kandi avuga ko atari ubwa mbere ingabo za Kongo zifatanya na FDLR kuko ngo urugamba rwo kurwanya M23 yari arurimo kandi ingabo za Kongo na Monusco zafashijwe na FDLR yahawe ibikoresho birimo imbunda n’amasasu.

Icyo gihe ngo ibikoresho bya gisirikare FDLR yahawe ntiyabisubije Leta ya Kongo kuburyo ingabo za Kongo zitatinyuka kurwanya FDLR bitewe n’ibikoresho ifite no kumenyera kuba mu mashyamba.

Col Rama usanzwe uba Rumangabo ngo niwe ukora ibikorwa byo kuvana abarwanyi ba FDLR Tongo bagahabwa imyenda y’igisirikare cya Kongo ubundi bagashyirwa mu gisirikare mu gace ayobora hamwe n’agace kayoborwa na Col Mateso Tdedha Jean de Dieu wayoboraga Cpl Dusabe.

Tumwe mu duce abarwanyi ba FDLR bashyirwamo turimo Bukima, Ngugu, Nkokwe, amarembo ya Pariki ujya Rugari, Kibumba hafi y’ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo ku musozi witwa Mujoga na Buhumba, Rutare, Karengera, Katembwe na Runyoni.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bivanze n’ingabo za Kongo harimo Lt Munyambibi Mouhamed uvuka mu karere ka Nyabihu ahitwa Mukamira n’undi witwa Cpl Ndayambaje Jean de Dieu uvuka mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu.

Aba ngo bari Kibumba hafi y’umupaka w’u Rwanda kuko babonywe n’abaturage bo mu Rwanda naho Maj Fidel akaba ari Buhumba ahari antene hafi y’ikigo cy’abasirikare ba Monusco.

Lt Col Ramazan aka Rama uyobora abakomando ba FARDC mu duce twa Rumangabo agafasha FDLR.
Lt Col Ramazan aka Rama uyobora abakomando ba FARDC mu duce twa Rumangabo agafasha FDLR.

Umwe mu basirikare ba FARDC ufite ipeti rya Majoro taliki 02/01/2015 akaba yari yatangarije Kigali Today ko abarwanyi ba FDLR benshi bakuwe mu duce Rutshuru, Masisi, Walikale na Lubero hamwe n’abakuwe Zambia na Kongo Braza-Ville bazanywe hafi y’umujyi wa Goma ahitwa Rusayo na Kibati kugira ngo bategure ibikorwa byo kugabwaho ibitero.

Uyu musirikare avuga ko nubwo ibitero bya FDLR byagombaga kuba, hari gahunda y’uko abarwanyi ba FDLR bagomba kuraswa begerezwa umupaka w’u Rwanda maze intambara yo kubarasaho yatangira bagahita binjira mu Rwanda bakagira aho bafata maze bagatangira ibikorwa byo gusaba imishyikirano.

Cpl Dukuze avuga ko nubwo imyiteguro yo kurasa FDLR ihari ngo ntacyo izageraho, we akaba ahisemo kuza mu Rwanda kuko yumva akumbuye umuryango we aheruka muri 2003 aho yakuwe ajyanwa Minembwe kuragira inka ariko akaza gushyirwa mu gisirkare cya Kongo muri 2005.

Cpl Dukuze avuga ko kurwanya FDLR bikozwe n’ingabo za Kongo byagorana kuko uretse kuba izi ngabo zikorana na FDLR ngo muri FARDC harimo FDLR zihinduye Abanyekongo kandi benshi bakaba bari mu mutwe wa Unité de Réaction Rapide.

Mbere ya taliki 02/01/2015 umutwe wa FDLR wahawe na ICGLR na SADC ngo ube washyize intwaro hasi, abayobozi b’igisirikare cya FDLR bagiye bakora amanama atandukanye yo kwitegura uburyo bazahangana n’urugamba, inama ya nyuma bakaba barayikoreye Rusayo hafi y’umujyi wa Goma.

Nyuma y’iyo tariki nta cyakozwe kuri FDLR ahubwo harashwe umutwe w’inyeshyamba z’u Burundi ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe FDLR yagombaga kuraswaho yari muri Metero nke uvuye ahari ibirindiro by’ingabo za Monusco nk’uko bigaragazwa n’ikarita yakozwe mu kwezi k’Ukuboza 2014.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko byaba bitoroshye!!!! Ariko abishe uwo mushingantahe Ndala nabo bazabiryozwe!!!!!

jeanmicheltokende yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka