Imwe mu ndege za MONUSCO zitagira umupirote yakoze impanuka i Goma

Imwe mu ndege ebyiri zoherejwe muri Congo gufasha ishami ry’umuryango w’abibumbye rihakorera gucunga umutekano no gutanga amakuru yakoze impanuka ku kibuga cy’indege cya Goma kuri uyu wa gatatu taliki ya 15/01/2014.

Iyi ndege itagira umupilote yagize ikibazo tekiniki ubwo yari igiye guhaguruka; nk’uko byatangajwe n’abazishinzwe.

Kugeza saa 12h00 inzego zishinzwe umutekano ntizemereye abantu kugera aho iyi ndege yari yaguye, naho ubuyobozi bwa MONUSCO bukaba butangaza ko buteganya iperereza ryo kumenya impamvu nyamukuru yeteye iyi mpanuka.

Indege zitagira abapilote zoherejwe muri Congo gufasha MONUSCO gucunga umutekano no gutanga amakuru zakozwe n’abataliyani, zikaba zizwi kuba zitarasa uretse gutanga amakuru.

Bamwe mubaturage batuye muriye umupaka wa Congo mu karere ka Rubavu bavuganye na Kigali today bavuga ko izi ndege zibasakuriza iyo ziri mu kirere zicunga umutekano w’u Rwanda na Congo, bakavuga ko bashoboye kubona aho babariza batanga ikirego kubera urusaku rwazo rubabuza amahoro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ziriya ndege zizatumarape!

Ndagiwenimana innocent yanditse ku itariki ya: 22-09-2014  →  Musubize

nisawa kurizokuru

amakuru yikigari tudey nimutabazi yanditse ku itariki ya: 28-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka