Ikibuga cy’indege cya Goma cyongeye gukoreshwa

Ikibuga cy’indege cya Goma cyongeye gukoreshwa tariki 05/12/2012, nyuma y’umutekano mucye wagaragaye mu mujyi wa Goma ubwo cyafatwaga n’ingabo za M23 tariki 20/11/2012. Indege ya nyuma yaherukaga kuri icyo kibuga tariki 18/11/2012.

Iki kibuga cy’indege cya Goma cyahagaritse gukoreshwa kubera ko0 cyakoreshwaga n’ingabo z’abarinda Perezida wa Congo mu guhangana n’ingabo za M23, aho intambara yaje kurangira zihasize n’ibikoresho zari zahazanye.

Nyuma y’uko ingabo za Congo ziviriye kuri icyo kibuga cyasigaye kirinzwe n’ingabo za MONUSCO. Mu gihe M23 yari muri Goma, ikibuga cy’indege cyakoreshwaga na kajugujugu za MONUSCO nabwo bitari kenshi.

Umujyi wa Goma umaze kugerwamo abakomando 750 bavuye mu ntara ya Equateur taliki 03/12/2012 kugira ngo bashobore kugarura umutekano.

Ikibuga cy'indege cya Goma.
Ikibuga cy’indege cya Goma.

Abaturage batuye muri Goma bavuga ko hari byinshi byari byarangiritse kubera ihagarikwa ry’ikibuga cy’indege, bahereye ko igihugu cya Congo kidahuzwa n’imihanda ahubwo indege arizo zikora akazi ko guhuza uduce twinshi mu gutwara ibintu n’abantu.

Minisitiri ushinzwe umutekano muri Congo, Richard Muyej, yatangaje ko ikibuga cy’indege kigiye kuba kirindwa n’ingabo za MONUSCO mu gihe abagomba kukizanwaho batarahagera.

Biteganyijwe ko ikibuga cy’indege cya Goma kizarindwa abasirikare 300 bahurijwe hamwe barimo aba Leta ya Congo, aba M23 hamwe n’ingabo zidafite aho zibogamiye zizatangwa n’igihugu cya Tanzinia.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka