Hagaragajwe imbogamizi mu gukora imihanda ihuza ibihugu bigize CEPGL

Abatsindiye isoko ryo gukora imihanda ihuza ibihugu bigize CEPGL bavuga ko bagize mbogamizi zituma ibikorwa batangiye bitihuta zirimo kubura aho bashyira ibikoresho no kuba hamwe abaturage batarahabwa ingurane cyane cyane muri Congo n’u Burundi.

Umunyamabanga nshingabikorwa wa CEPGL, Herman Tuyage, avuga ko CEPGL ishishikajwe n’uko abaturage bo mu bihugu bigize uyu muryango bashyirirwaho ibikorwa remezo biborohereza mu guhahirana.

Imirimo yo gukora imihanda ihuza ibiguhu bya CEPGL yatsindiwe na sosiyete SAFKOKO igizwe na SAFRICA na SEBULIKOKO ikazamara amezi 15 bikaba biteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2014 bitwaye akayabo ka miliyoni zirenga 27 z’amayero yatanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi.

Abitabiriye inama yo kugenzura ibikorwa byo kubaka imihanda ihuza ibihugu bya CEPGL.
Abitabiriye inama yo kugenzura ibikorwa byo kubaka imihanda ihuza ibihugu bya CEPGL.

Biteganyijwe ko imihanda izakorwa izajya ihuza imijyi nka Gisenyi na Goma, Rusizi na Bukavu, Bujumbura na Buvira, bikaba biteganyijwe ko iyi mihanda izafasha abaturage guhahirana no kubaka ubumwe aho kwihugiraho no kujya mu bibatandukanya cyane ko abaturage bo muri ibi bihugu babanye neza.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibimaze gukorwa bingana na 3% mu gihe u Rwanda na Congo bacyerereweho 26%.

Ku ruhande rwo mu Rwanda aho ibikorwa bisa naho byatangiye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul, avuga ntambogamizi abona ituma ibikorwa bidatangira cyane ko byashyizwe no mu mihigo y’akarere.

Iki kibazo cyo kwimura abaturage mu bihugu bya Congo n’u Burundi kiri mubyabujije ibikorwa byatangiye mu karere ka Rubavu gukomeza kuko ku ruhande rwa Goma abaturage bavuga ko bagomba kwishyurwa amafaranga y’ibikorwa n’inyubako zizangizwa ariko amafaranga yatanzwe ntiyashyikirijwe abaturage.

Bamwe bakozi bashinzwe ibikorwa byo gukora ibihanda ihuza ibihugu bigize CEPGL.
Bamwe bakozi bashinzwe ibikorwa byo gukora ibihanda ihuza ibihugu bigize CEPGL.

Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru buvuga ko bwari busanganywe gahunda yo kwimura abaturage kubera kongera ibikorwa by’amajyambere ku mupaka muto uhuza Goma na Rubavu ahagomba kubakwa inyubako ijyanye n’igihe izajya ikorerwamo abinjira n’abasohoka.

Umuryango wa CEPGL uteganya ko mu gihe ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo birangiye hashyirwaho n’uburyo abinjira n’abasohoka ku mipaka bakorera hamwe bigafasha korohereza abambukiranya imipaka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka