Goma: Ubuyobozi bwagabanyije akajagari ku mipaka kubera guhohotera abanyamahanga

Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru yahagurukiye ikibazo cyo guhohotera abanyamahanga bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko Abanyarwanda bajya gukorera Goma bagahohoterwa babita abarwanyi ba M23.

Guverineri Julien Paluku Kahongya wabanje kwihanangiriza abaturage avuga ko uzongera kurangwaho ibikorwa by’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside azajya abihanirwa.

Taliki ya 10/2/2014 yatangije igikorwa cyo kuzenguruka imipaka ibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru kugira ngo atangaze igabanurwa ry’abakozi bakora ku mipaka kuko bagaragayeho guhohotera abaturage bambukiranya imipaka.

Guverineri Paluku asura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi yihanangiriza abahakora.
Guverineri Paluku asura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi yihanangiriza abahakora.

Julien Paluku avuga ko ibikorwa by’ihohotera n’urugomo byakunze kurangwa n’Abanyecongo cyane cyane abakora ku mipaka bigomba kurangira kuko n’intambara zari kuba mu burasirazuba bwa Congo zirimo kuva mu nzira ahubwo hagatangira ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere.

Ari ku mupaka muto uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi, Julien Paluku Kahongya yatangarije abakozi basanzwe bakora ku mipaka ko bagiye kugabanuka kuko ubwinshi bwabo butera imikorere mibi no guhohotera abaturage bambukiranya imipaka kuko kumenya ababikoze bigorana kubera ubwinshi bw’abahakora.

Julien Paluku Kahongya avuga ko abakozi basanzwe bakora ku mipaka itanu ihuza intara y’amajyaruguru n’ibihugu biyikikije bagera 1015 ariko bagomba kugabanuka kugera kuri 328, ibi bizatuma buri mukozi ngo akora inshingano ye aho kujya guhohotera no kwambura abantu kuko ibyo yagakoze hari abandi barimo kubikora.

Ubwinshi bw'abakozi bakora ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bugiye kugabanuka.
Ubwinshi bw’abakozi bakora ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bugiye kugabanuka.

Julien Paluku Kahongya yagize ati « abantu iyo baje mu gihugu cyacu bibaza icyabaye kubera akajagari gahari, kubera ubwinshi bw’abakozi bateza umutekano mucye, bambura abaturage bigatuma abaza muri Congo biyumva ko bagiye mu bibazo, ibi bigomba guhinduka, intara ya Kivu y’Amajyaruguru igomba guhindura imikorere n’isura mbi ifite kubera bamwe mu bakozi bitwara nabi».

Yakomeje agira ati « ubu nta kwinginga guhari kuko ibikorwa bibi byangije isura y’igihugu kandi bishobora kugitera igihombo, ibi bikaba bizatuma ku mupaka muto uhuza Gisenyi na Goma haguma 56 bakava kuri 213 naho ku mupaka munini bazava kuri 189 bagera kuri 45».

Guverineri Paluku avuga ko abakozi bazakurwa ku mipaka bazasubizwa mu ntara, naho abazasigara mu kazi bakazashobora gukora akazi kabo neza ababirenzeho bagahanwa n’amategeko, aho avuga ko uyu mwanzuro wasabwe na Perezida Kabila ubwo yasuraga Goma, ku buryo nubwo bamwe bajya kurega Kinshasa ntacyo bizahindura.

Ibikorwa byo guhohotera abanyamahanga ku mipaka ya Congo byibasiye Abanyarwanda kuva mu mwaka wa 2012, aho abarenga 200 bakorewe iyicarubozo ariko ntihagire ababikurikirana kabone n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu.

Ubwinshi bw'abakozi ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi ngo butera guhutaza abagenzi.
Ubwinshi bw’abakozi ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi ngo butera guhutaza abagenzi.

Nubwo Abanyarwanda bari basanzwe bakorera i Goma batahagaze cyane cyangwa Leta y’u Rwanda ngo igire imyanzuro ifata kuri iki kibazo, bamwe mu banyeshuri bahagaritse kujya kwiga i Goma kubera guhohoterwa no gufatwa bugwate n’inzego z’umutekano kugira babanze batange amafaranga.

Zawadi, umubyeyi w’umunyecongo utuye Goma avuga ko itangazamakuru rituma abantu bashyuha mu mitwe bagakora ibikorwa bibi mu gihe abandi babikora bashaka kwiba no gusahura, cyakora ngo benshi babikora harimo n’abarwanyi ba FDLR bakorera mu mujyi wa Goma baba bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Zawadi avuga ko uretse kwihanangiriza abaturage bikurikiwe no kugabanya abakozi ku mipaka ibi bigomba kujyana no kwigisha inzego z’iperereza n’umutekano kumenya uburyo bakora akazi badahutaje abantu cyangwa ngo babambure ibyabo kubera ruswa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyarwanda bagomba kubana neza n’abakongomani kuko ari abavandimwe , bagomba kandi kwirinda amakimbirane kuko nta nyungu ziyarimo

gifuma yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka