FDLR iratungwa agatoki ko yinjiza urubyiruko mu bucukuzi bw’amabuye ku ngufu

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’imiryango itegamiye kuri Leta (sosiyete sivili) yo muri Kongo-Kinshasa tariki 22/05/2012 riratunga urutoki umutwe wa FDLR gufata urubyiruko ku ngufu mu gace ka Fungolamacho ikarwinjiza mu bucukuzi bwa zahabu mu nkengero z’umugezi wa Lubero.

Sosiyete sivili itangaza ko abarwanyi ba FDLR barindwi bayobowe n’umusirikare ufite ipeti rya kapiteni bigaruriye agace ka Fungolamacho ku buryo bafata abantu bakiri bato bakabahatira gucura zahabu mu byobo biri mu nkengero z’umugezi wa Lubero mu karere ka Masisi.

Sosiyete sivili irahamagarira ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC) guhagurukira iyo mitwe yitwara gisirikare ihungabanya umutekano mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa ikayihiga bukware kugira ngo abaturage babeho mu mudendezo.

Umuyobozi w’ingabo za Kongo-Kinshasa i Lubero, Koloneli Hassan Mugabo yemeza ko inyeshyamba za FDLR n’indi mitwe bifatanyije yidegembya mu majyepfo n’amajyarugu y’uburengerazuba bwa Lubero, ariko yirinze kwemeza amakuru avuga ko zigaruriye ako gace zikaba zicukura zahabu; nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Koloneli Hassan Mugabo yasabye abaturage gufatanya n’abashinzwe umutekano bahanahana amakuru mu rwego rwo guhashya abarwanyi b’imitwe itandukanye yo mu karere ka Lubero.

Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini b’abantu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda ishinjwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye gusahura umutungo kamere wa Kongo harimo amabuye y’agaciro maze ikayaguramo intwaro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka