European Union yongeye kurekurira amafaranga SEBURIKOKO yo gukora imihanda ya CEPGL

Muri uku kwezi kwa Gicurasi 2014, Seburikoko wubaka imihanda ihuza imijyi y’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) yongeye kurekurirwa amafaranga n’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’iburayi (EU) ngo akomeze iyo mirimo, nyuma yo guhagarikirwa amafaranga yatsindiye kubera kutubahiriza amasezerano.

Guhagarikwa kw’aya mafaranga byatewe no kutubahiriza igihe Seburikoko yari yahawe atsindira isoko ubwo yari yifatanyije n’iyindi sosiyete ya SAFRICAS bataje kumvikana kandi bari bamaze guhabwa miliyoni enye z’amayero muri 25 ziteganyirijwe icyo gikorwa.

Imihanda yadindiye ihuza imijyi ihuza ibihugu bigize CEPGL irimo Gisenyi-Goma, Rusizi-Bukavu hamwe na Bukavu-Bujumbura. Iki gikorwa cyagombaga kumara amezi 15 cyahagaze mu kwezi kwa Werurwe 2014 kigeze kuri 3% mu gihe amasezerano yasinywe mu kwezi kwa Werurwe 2013 agomba kurangira muri Nyakanga 2014.

Herman Tuyaga umunyamabanga wa CEPGL.
Herman Tuyaga umunyamabanga wa CEPGL.

Umunyamabanga wa CEPGL, Herman Tuyaga, avuga ko imbogamizi yari yabaho ubu yavuyeho kuko amafaranga umuryango w’ibihugu by’Iburayi wari wahagaritse kubera Seburikoko wegukanye isoko atubahiriza amasezerano yayashubijwe.

Igikorwa cyo kubaka imihanda ihuza imijyi ihuza ibihugu bigize CEPGL cyagombaga kurangira gitwaye miliyoni zigera kuri 25 z’amayero harimo 9 328 053,12 z’amayero ku ruhande rwa Congo, 8 298 012,17 z’amayero ku ruhande rw’u Burundi hamwe na 6 301 619,24 z’amayero ku ruhande rw’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa CEPGL buvuga ko hari ikizere ko imihanda ishobora kurangizwa kuko nta yindi mbogamizi ihari, naho akarere ka Rubavu iyi mihanda yubakirwamo kavuga ko nta kizere bafite kuko yadindije imihigo y’akarere ndetse n’abaturage bakavuga ko ibikorwa byo kubaka iyi mihanda byadindije ibikorwa bimwe bikangiza ibikorwa remezo n’ibidukikije.

Itaka rikoreshwa mu gutsindagira imihanda ritwarwa n'imvura rikangiza inzira z'amazi bikangiriza abaturage.
Itaka rikoreshwa mu gutsindagira imihanda ritwarwa n’imvura rikangiza inzira z’amazi bikangiriza abaturage.

Bahame Hassan uyobora akarere ka Rubavu avuga ko iyi mihanda itangirwa hari ikizere ko izarangirira ku gihe ndetse babishyira no mu mihigo y’akarere ariko kubera kudindira ngo byabaye ngombwa ko bayikuza mu mihigo.

Bahame avuga ko sosiyete ikora imihanda ibangamira abaturage ikangiza n’umutungo aho ihora imena itaka rikoreshwa mu gutsindagira umuhanda nyuma y’igihe gito rigatwarwa n’isuri, bakongera bagashyiraho irindi nabwo rikagenda bitewe no kudakora ibikorwa ngo birangire, akabibona nko gusesagura umutungo w’igihugu.

Benshi mu baturage mu karere ka Rubavu bavuga ko iyo batabona Seburikoko yubaka imihanda bagira ngo yagiye gukorera mu bindi bihugu, bagasaba ko ubutaha isoko ryajya rihabwa umuntu ushoboye kandi wubahiriza amasezerano kuko uko bakora imihanda batamena amazi abaturage bakicishwa imikungungu.

Ingaruka z'ivumbi abaturage bahura nazo kubera imihanda itamenywamo amazi ntinarangizwe.
Ingaruka z’ivumbi abaturage bahura nazo kubera imihanda itamenywamo amazi ntinarangizwe.

Nka zimwe mu ngaruka bagaragaza zirimo ibicurane biterwa n’ivumbi, gufunga imihanda buri gihe kandi ibikorwa bitarangira, guteza isuri y’ibitaka byoherezwa mu kiyaga cya Kivu hamwe no gukomeza kwangiza ibikorwa remezo n’inzira z’amazi zari zarakozwe.

Mu kwezi kwa Werurwe 2014 Seburikoko yari yatangaje ko mu kwezi kwa Nyakanga imihanda izaba yarangiye, ariko kubera ko atongeye gukora abaturage bafashe ibyo yatangaje nk’ibinyoma, gusa umunyamabanga wa CEPGL Herman Tuyaga avuga ko ikibazo cyari cyarabaye kikadindiza ibikorwa ari ihagarikwa ry’amafaranga ariko ubu ryavuyeho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka