Congo: Abantu 40 000 bamaze kuvanwa mu byabo n’intaramba

Abanyekongo bakuwe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo bamaze kugera ku bihumbi 40; nk’uko byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Impunzi zishobora kugera mu Rwanda na Uganda ni nke kuko hari abandi bava mubyabo bagahungira mu duce twa Congo; nk’uko byatangajwe n’ umuvugizi wa UNHCR, Melissa Fleming, tariki 29/05/2012.

Ubuyobozi bwa UNHCR muri Kivu y’amajyaruguru buvuga ko impunzi ziva mu byabo zigahungira mu tundi duce twa Congo turimo Rutshuru. Abenshi bahunze hagati ya tatiki 10 na 20 gicurasi mu duce twa Jomba na Bwesa.

Imiryango mpuzamahanga irimo World Food Programme, World Health Organization na International Committee of the Red Cross, iri gukurikirana imibereho y’impunzi muri Kivu y’Amajyaruguru ishaka uko yageza ibiribwa n’imiti kuri izo mpunzi.

Zimwe mu mpunzi zivuga ko zihunga kubera ko zikubitwa ndetse zigakoreshwa ku gahato, abana bari mu mashuri bakaba bayata kubera gutinya kwinjizwa mu gisirikare.

U Rwanda rukomeje kwakira impunzi zambuka ziva muri Kongo umunsi ku munsi kandi umubare wabinjira ku munsi umaze kugera hagati ya 150 na 200 ku munsi. Mu ijoro rya tariki 27/05/2012, umubare w’impunzi zari zigeze mu Rwanda wari umaze kugera ku 9421.

Hari abandi 510 basubiye iwabo kubera ko harimo abana bashaka kujya gukora ibizami bisoza umwaka w’amashuri.

UNHCR ifatanyije na Police ya Uganda bashoboye gukura impunzi hafi y’umupaka bashyirwa ku birometero 20 uvuye ku mupaka ahitwa Nyakabande. Kuva tariki 11/05/2012 abambutse umupaka wa RDC-Uganda bageraga ku 11261 ariko nabo bagomba kwimurwa bakajyanwa ku birometero bigera kuri 370 ahitwa Rwamwanja ahamaze kugera ku 7552. Inkambi yaho ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi zigera ku 30000

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka