CEPGL igiye kwiga ku kibazo cy’amafaranga ya Viza yakwa Abanyarwanda bajya i Bukavu

Nyuma yuko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka i Bukavu zitangiye kwishyuza viza Abanyarwanda bajya kuhakorera cyangwa bahiga, umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) urategura inama yo kwiga kuri icyo kibazo.

Umuyobozi wungirije wa CEPGL, Liliane Gashumba, avuga ko bari basanzwe bategura inama y’abaminisitiri igomba kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2014 ariko ngo kubera iki kibazo cy’amafaranga yashinzweho yo kugura uruhusa ku Banyarwanda bakorera i Bukavu ngo hagiye gutegurwa inama yihutirwa y’abinjira n’abasohoka muri uyu muryango.

Madame Gashumba avuga ko aya mafaranga yabangamira ubuhahirane bwambukiranya imipaka ku batuge kandi CEPGL igamije guteza ubuhahirane n’imibanire hagati y’ibihugu biyigize uyu muryango (Rwanda, burundi na Congo).

Nkuko byemezwa n’abanyeshuri biga Bukavu ngo abafite urwandiko rw’inzira laissez-passer mu Rwanda basabwa gutanga nibura amadolari 35 (Rwf37,400) yo kubona viza, naho abakozi bagasabwa gutanga amadolari 55 (Rwf37,400).

Kuba aya mabwiriza yaragiyeho ngo yaba aciye ukubiri n’amasezerano ya CEPGL kuko abanyamuryango ba CEPGL batigeze babimenyeshwa ngo basubonurirwe n’impamvu kuburyo inama izahuza abinjira n’abasohoka abashyizeho aya mafaranga ya viza bazagaragaza icyo bashingiyeho.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka Ange Sebutege avuga ko u Rwanda rwatunguwe n’icyemezo cyafashwe n’abakora ku mupaka wa Bukavu bashyiraho amafaranga yo kugura Viza ku banyarwanda mu gihe u Rwanda rwo ntayo rwashyizeho, akavuga ko ibi bitazahindura imikorere n’ubufasha baha Abanyekongo.

Sebutege avuga ko ubundi umupaka uhuriweho n’ibihugu bibili bityo amategeko agiyeho yagombye kuganirwaho n’ibyo bihugu ndetse hakaba ubwumvikane, ariko ku ruhande rwa Kongo i Bukavu siko byagenze.

Icyemezo cyo guca amafaranga ya Viza Abanyarwanda bajya gukorera i Bukavu kiyongereye ku kindi cyemezo cyafashwe na Leta ya Kongo cyo gufungura umupaka amasaha 12 mu gihe CEPGL yari yemeje ko imipaka izajya ikora amasaha 24 kuri 24.

Nyuma yo gushyiraho aya amafaranga ya Viza ku Banyarwanda bajya gukorera i Bukavu, Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma bavuga ko nabo bishobora kubageraho cyane ko abambukira kuri Jeto batangiye kwakwa irangamuntu bagafotorwa ku biro by’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Kongo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kuki aba Congomani bagumya kutumenyera kandi mbona ari natwe tubafashije ? Impunzi zabo, muza rebe nyamirambo mu gere mu Bereshi i musanze i Rubavu ho wagira ngo ni i Kongo, inzira y’amahoro bagira bajya i Bugande ni mu Rd ubwose kuki tutabereka ukuri ? Ikirengeje urugero cyose kiba kibi

alias yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

Ntacyo navugakuri izigahunda zaba Congo kuko nurwaye
mumutwe ntiyarota akora ibi nabobitegure igisubizo
cyirihafi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

Ayo mafaranga yakwa abanyarwanda niba ariko abakongomani babyifuje ku ruhande rw’u Rwanda tugomba kuyakuba incuro 1000 in Dollars ku bakongomani baza mu Rwanda ndetse abasanzwe baba mu Rwanda bakazajya basoreshwa nibura 15,000 USD buri kwezi, ibyo bizaca akajagari k’abakongomani bibwira ko bazi ubwenge nyamara bwahe bwo kajya, muribuka TZ buriza igiciro cy’imisoro ku ma Camion yo mu Rwanda, u Rwanda narwo rwashyizeho bya biciro aba TZ basanga baratwibeshyeho kandi bahise basubiza ku giciro cyari gisanzwe, abo ba kongomani rero nabo bakeneye udukoryo nkutwo nyine kuko bibagiwe ko bagenda mu Rwanda cyangwa bahafite abahatuye

bigabo yanditse ku itariki ya: 28-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka