Afurika ifite kimwe mu birwa 5 binini ku isi

Nubwo kitwa igihugu ndetse gifite umurwa mukuru witwa Antananarivo, Madagascar nicyo kirwa kinini kurusha ibindi ku isi nzima. Iki kirwa giherereye mu burengerazuba bwo hagati bw’inyanja y’abahinde (Ocean Indien) mu majyepfo y’umurongo ugabanya isi mo kabiri.

Ubunigo bwa Mozambike buri ku burebure bwa kilometer 415 nibwo buhuza Madagascar n’umugabane wa Afurika.

Ikirwa cya Madagascar kizwi ku mazina menshi nka « île-continent », cyangwa ikirwa mugabane kubera ubunini bwacyo « île rouge » cyangwa ikirwa cy’umutuku kubera imiterere y’ubutaka n’ikirere byacyo ndetse na le « huitième continent » bivuga umugabane wa 8.

Aya mazina yose yiswe iki kirwa bitewe n’ubunini bwacyo. Iki kirwa gifite ubuso bwa kirometero kare ibihumbi birengaho gato 592, ugereranyije gikubye u Rwanda inshuro zirenga 22.

Kumyanya ine ya mbere ukurikije ubunini bw’ibirwa hari Ositarariya (Australie), ikirwa cya Groenland, Nouvelle-Guinnee, Borneo ndetse na Madagascar ku mwanya wa gatanu.

Madagascar yabonye ubwigenge tariki 26/06/1960, ariko igakomeza gukorana bya hafi n’igihugu cy’Ubufaransa cyayikoronije igihe kinini bikaza kurangira burundu mu 1972 nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bari batuye icyo kirwa batishimiraga imitegekere y’Abafaransa.

Bamwe mu bayoboye icyo kirwa twavuga nka général Gabriel Ramanantsoa wayoboye bwa mbere nyuma y’Abafaransa kugeza mu 1975. Hakurikiyeho Didier Ratsiraka wagejeje mu 1993 ndetse yongera kuyobora kuva 1997-2002 asimburwa na Marc Ravalomanana amuhiritse ku butegetsi.

Muri Kanama 2009 nibwo uwitwa Andry Rajoelina yahiritse Ravalomanana anahindura itegekonshinga nyuma y’umwaka umwe.

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka