Abanyekongo basaba ko ibyo babonye ku rwibutso rwa Gisozi bidakwiye kugira ahandi biba

Impugucye z’ibihugu zigaga ku cyegeranyo cy’igenamigambi rya CEPGL 2013-2020 zasuye u rwibutso rwa Gisozi taliki 24/06/2013 zagaragaje ko zibabajwe n’amarorerwa yabaye mu Rwanda.

Bamwe mu Banyekongo bari bitabiriye iki gikorwa batangaza ko amateka abitswe n’urwibutso rwa Gisozi agaragaza ibyabaye mu Rwanda kandi ntawakwifuza ko byasubira cyangwa ahandi byaba.

Umunyamabanga w’umuryango wa CEPGL, Herman Tuyaga, avuga ko basuye urwibutso rwa Gisozi n’impugucye zivuye mu bihugu bigize CEPGL kugira ngo mu cyegeranyo bategura bashobore gushyiraho ingamba zituma ibyabaye mu Rwanda bitagira ahandi biba.

Tuyaga akavuga ko kumenya amateka yaranze u Rwanda no kumenya ibibazo rwahuye nabyo bifasha uyu mu muryango kwiga no gushyiraho ingamba zirebana n’amahoro n’umutekano kuko nta terambere ryagera mu karere mu gihe habayeho ibibazo nkibyabaye mu Rwanda.

Impugucye n'abayobozi ba CEPGL basuye urwibutso rwa Gisozi bashyira indabo ku mva.
Impugucye n’abayobozi ba CEPGL basuye urwibutso rwa Gisozi bashyira indabo ku mva.

Izi ntumwa zavuye mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repuburika iharanira Demokarazi ya Congo benshi bavuga ko ari ubwa mbere bari bahasuye ariko ngo amateka babonye ndetse bagasobanurirwa ateye agahinda kuburyo nta gihugu cyakwifuza ko ibyabaye mu Rwanda byakibamo cyangwa bigire aho biba.

Nyamyiza Philippe umuyobozi wari ukuriye impugucye zo mu gihugu cy’u Buurndi avuga ko u Rwanda rukwiye gushimirwa uburyo rwitwaye mu bibazo rwahuye nabyo ndetse rugashobora kubaka urwibutso rutanga amasomo yo guharanira ikiza no kwamagana icyagirira umuntu nabi. Nyamyiza avuga ko ibyo yabonye ku rwibutso rwa Gisozi bidakwiye kugira ahandi biba.

Nubwo impugucye z’ibihugu bigize CEPGL zivuga ko Jenoside yabaye mu Rwanda nta handi ikwiye kuba bamwe mu bayiteguye bakayishyira mu bikorwa baracyari mu mashyamba ya Congo ndetse bakaba bamwe mubakora ibikorwa byo guhohotera abagore n’abakobwa.

Kuva 2009 CEPGL yagerageje guteza imbere ibikorwa by’amahoro n’umutekano mu karere hategurwa ibikorwa bya OMOJA Wetu mu guhashya imitwe yitwaza intaro nubwo itashoboye gutsinsura iyi mitwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka