Ababungabunga ibidukikije basabye abarwanyi ba M23 kutabangamira ingagi z’Ibirunga

Abakurikirana intambara ibera muri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo barasaba abarwanyi n’abayobozi b’umutwe wa M23 urwana na Leta ya Kongo kwitwararika ku buzima n’ubwisanzure bw’inyamaswa ziba mu gace bagenzura by’umwihariko ingagi zo mu Birunga.

Itangazo abanyamakuru bakurikirana iterambere ry’ibidukikije muri Kongo bashyize ahagaragara tariki 16/07/2012 riravuga ko bahangayikijwe cyane no kuba umutwe w’abarwanyi ba M23 washyize ikigo cy’imyitozo yacyo ahahoze hagenzurirwa imibereho y’ingagi.

Abagize iri huriro ryitwa Réseau des Communicateurs Environnementalistes (RCEN) bo mu gace k’amajyaruguru ya Kivu baravuga ko bahereye ku byavuzwe n’abayobozi ba M23 bafite impungenge z’imibereho y’ingagi z’iwabo.

Mu kiganiro abayobozi ba M23 bagiranye na radio y’Abafaransa (RFI) tariki 12/07/2012 batangaje ko ahahoze hagenzurirwa imibereho y’ingagi mu gace ka Mikeno muri pariki ya Virunga ariho bashyize ikigo cyabo cya gisirikare, ngo bakazanahakorera imyitozo.

Barasaba ko abarwanyi batahohotera ingagi.
Barasaba ko abarwanyi batahohotera ingagi.

Iri tangazo ry’abaharanira iterambere n’ubwisanzure bw’ibidukikije rirasaba M23 ko mu byo irwanira yakwitwararika kubungabunga ubuzima bw’ingagi ziri muri ako gace ndetse n’ibindi binyabuzima.

Mu gihe aba basaba ko ingagi zarindirwa ubuzima ariko, imirwano muri Kongo hagati y’ingabo z’icyo gihugu n’abigometse kuri Leta mu mutwe wa M23 irakomeje, abaturage amagana bakomeje kuhasiga ubuzima, abandi ibihumbi byinshi bakwirwa imishwaro mu bihugu byegeranye na Kongo n’imbere mu gihugu.

Inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yabaye tariki 15-16/07/2012 i Addis Ababa muri Etiyopiya yasabye ko hashyirwaho umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye uzashingwa kubahiriza umutekano w’abaturage ndetse no guhosha intambara imaze amezi atatu iyogoza Uburasirazuba bwa Kongo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka