Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yakatiwe gufungwa imyaka itatu

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2024 rwahamije umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 100 000 Frw.

Urukiko rusanga gutukira Mutesi Jolly mu ruhame no kumutesha agaciro muri rubanda hashingiwe ku makuru yatanze mu rubanza rwaregwagamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, bigize icyaha cyo gutoteza uwatanze amakuru.

Urukiko rwavuze ko rusanga Nkundineza ahamwa n’impurirane mbonezabyaha ku byaha byo guhohotera uwatanze amakuru no gutukana mu ruhame.

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paull mu biganiro yakoze hari aho yise Mutesi Jolly ’akandare’, akagome, impolie n’andi mazina amutesha agaciro.

Ni ibyaha yakoze binyuze ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye, aho yibasiraga Miss Mutesi Jolly.

Urukiko bwamusabiye gufungwa imyaka 10 no ya gutanga ihazabu miliyoni 5 Frw, mu gihe uruhande rwa Nkundineza Jean Paul rwagaragaje ko nta cyaha yakoze ahubwo akwiye kugirwa umwere.
Urukiko rwasanze Nkundineza ahamwa n’icyaha cyo gutukana mu ruhame akaba agomba guhanishwa ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Rwasanze kandi agomba guhanishwa imyaka itatu ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri iki cyaha.

Umucamanza yavuze ko amuhanishije ibihano bito biteganywa n’itegeko kuri ibyo byaha ariko ko atamusubikira ibihano kuko Nkundineza atigeze yemera icyaha mu buryo budashidikanywaho.

Nkundineza Jean Paul akatiwe gufungwa iyi myaka nyuma y’uko mu bujurire yari yasabye urukiko ko yakurikiranwa adafunze kuko afite uburwayi ariko ntiyigeze avuga ubwo aribwo, kandi ko afite umwirondoro uzwi ndetse ko yiteguye kubahiriza icyo urukiko rwamutegeka igihe yaba arekuwe agakurikiranwa adafunze.

Nkundineza yagaragarije urukiko ko nyuma y’uko akoze ikiganiro, yaje gusanga yarashyizemo amarangamutima menshi, nyuma aza gukuramo igice yabonaga cyateza ikibazo ikiganiro kimaze isaha imwe gusa kigiye ku muyoboro we wa YouTube.

Nkundineza Jean Paul yavuze ko ntacyo apfa na Miss Mutesi Jolly cyari gutuma mutuka, kandi nta hantu na hamwe yumva azongera kumuvuga kuko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya Prince Kid rwarangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka