Kwemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa, kugabana imitungo mu gihe cy’ubutane, byongeye kuganirwaho

Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum - LAF), ku bufatanye n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’abaturage (Rwanda Civil Society Platform - RCSP), bishyize hamwe bategura inama nyunguranabitekerezo hagamijwe kugaragariza abantu bo mu nzego zitandukanye ibikubiye mu mushinga w’itegeko ry’umuryango ndetse no kungurana ibitekerezo kuri iri tegeko rikiri umushinga.

Umuryango Legal Aid Forum n'abari muri ibi biganiro, bagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa mu mushinga w'itegeko ry'umuryango
Umuryango Legal Aid Forum n’abari muri ibi biganiro, bagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa mu mushinga w’itegeko ry’umuryango

Ni nyuma y’uko ku itariki ya 18 Werurwe 2024 Inteko Nshingamategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango, iri tegeko rikaba ryarahuje itegeko rigenga abantu n’umuryango n’irigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Kuva itegeko nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu ndetse n’Itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ryatangira gukoreshwa, hagaragaye ibibazo bitandukanye bishingiye ku buryo ayo mategeko yanditse, ibiburamo ndetse n’ibikeneye guhuzwa n’andi mategeko kugira ngo byorohere abakoresha ayo mategeko yombi, ndetse binafashe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Uyu mushinga w’itegeko wavuzwe haruguru watanzweho ibitekerezo n’imwe mu miryango itari iya Leta harimo n’ Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (LAF), ariko biza kugaragara ko hakiri n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye bafite ibitekerezo bifuza ko byagaragara muri uyu mushinga w’itegeko.

Iyi nama yabaye mu gihe umushinga w’itegeko wamaze kwemezwa ku bijyanye n’ishingiro ryawo bikozwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ukomeza kuganirwaho muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Tariki 12 Mata 2024, imiryango itari iya Leta, itangazamakuru ndetse n’abandi bantu bagira uruhare mu bijyanye no kubungabunga Umuryango, bahuriye i Kigali baganira ku bishya biteganyijwe mu mushinga w’iri tegeko n’isobanurampamvu, ndetse bungurana ibitekerezo ku byakwitabwaho mu rwego rwo kunoza uyu mushinga w’itegeko.

Mu ngingo z’uyu mushinga zagarutsweho cyane harimo iyo kuba umuntu w’imyaka 18 ashobora kwemererwa gushyingirwa bitewe n’impamvu runaka, ndetse n’ingingo ivuga ku kugabana imitungo mu gihe cy’ubutane, n’izungura ku muntu witabye Imana.

Abatanze ibitekerezo kuri izi ngingo, barimo Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima, HDI Rwanda, Dr Aflodis Kagaba, aho yagaragaje ko hari ingingo zikwiye kunozwa zirimo nk’irebena n’iyororoka ry’abantu no kwakira umwana utabyaye (adoption).

Kagaba ashima ko uyu mushinga w’itegeko kuko asanga hari ibibazo wakemura, cyane cyane ibyo abakobwa bahuraga na byo nyuma yo guterwa inda.

Yagize ati “Ku ngingo irebana no kwemerera abantu bafite imyaka 18 gushaka, iyo turebye amasezerano ya Maputo twemera mu burenganzira bwa muntu, yo yemera ko twagakwiye kwemeza gushyingiranwa mu myaka 18. Iyo turebye ibihugu byose bya Afurika ku myaka 18 gushyingiranwa biremewe no ku Isi ni uko. Ndabyumva u Rwanda ruravuga ngo reka tugume kuri 21 ariko twemerere na wa wundi byabaye ngombwa ufite imyaka 18, 19, akagira umuntu umukunda, bamwe barabyifuza kuko no kubyanga nta bundi buryo ushyizeho, wa mugore wabyariye ku myaka 19, umwana ukeneye gukura afite urukundo rw’ababyeyi. Kandi murabizi mu mategeko umuntu w’imyaka 30 wateye inda uw’imyaka 18 ntabwo bamufunga kuko nta cyaha aba yakoze. None abari mu rukundo kubera iki tubyanga? Ntabwo bakiri abana turabangira dushingiye kuki?”

Umunyamabanga Nshingwangwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, Emmanuel Habumuremyi, kuri we abona gushyingirwa umuntu afite imyaka 18 ntacyo bitwaye, dore ko abakunze kugaragarwaho no kunanirwa kubaka atari abashatse bakiri bato.

Gusa ku rundi ruhande, hari abagaragaje ko gushyingira abantu b’imyaka 18 ari ukwica icyerekezo cy’umwana w’umukobwa kuko bitazabasha kumukundira ko atera imbere, ahubwo iri tegeko rikaba ngo rikwiye guha inshingano ababyeyi zo gufasha wa mwana watwise aho kwihutira kumwohereza gushaka.

Umunyamakuru Tumwesigire Peace Hillary ukunze kwibanda ku nkuru zirebana n’umuryango, we yagaragaje ko kuba umuntu w’imyaka 18 yemererwa gukora imibonano mpuzabitsina bitamuha ubushobozi bwo gushinga urugo.

Ati “Urugo ntirwubakirwa ku gukorera imibonano mpuzabitsina gusa, rufite byinshi rwubakirwa ku buryo kohereza umwana w’umukobwa w’imyaka 18 kubera ko yatwaye inda mbibonamo ikibazo.”

Indi ngingo yagarutsweho cyane ni iya 156 y’uyu mushinga w’itegeko ivuga ko “Iyo ivangamutungo rusange risheshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, abari barashyingiranywe kuvanga umutungo bagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho.”

Iyo ngingo ikomeza ivuga ko “Bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho. Icyo gihe, igabana rikorwa hashingiwe ku mutungo n’imyenda bihari ku munsi w’iseswa ry’ivangamutungo rusange, kandi hakitabwa ku gaciro k’imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa yakozwe n’umwe mu bashyingiranywe cyangwa bombi, buri wese agahabwa ibihwanye n’uruhare rwe ku mitungo.”

Abari muri ibi biganiro bagaragaje ko ibivugwa muri iyi ngingo byo kuba abantu batagabana imitungo mu buryo bungana ari ingenzi kuko wasangaga bamwe mu bantu bamaze igihe gito bashyingiranywe bashakisha impamvu kuri bagenzi babo zatuma batandukana, kugira ngo bagabane imitungo.

Aha ni ho Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yahereye agaragaza ko byari biteye impungenge kuko wasangaga abantu bamwe babana bakurikiye imitungo kurusha ibindi.

Ati “Abantu ntibakiburana ubutane ahubwo usanga baburana uko bagabana imitungo. Icyo rero cyari ikibazo gikomeye kuri sosiyete yacu.”

Gusa uyu munyamategeko yagaragaje impungenge ku myaka itanu yagenwe kugira ngo abatandukanye babone kugabana imitungo mu buryo bungana kuko atari cyo gihe cyo gusuzumiraho abantu bashakanye.

Umuryango Legal Aid Forum ndetse n’abari muri ibi biganiro nyunguranabitekerezo, bagaragaje ko mu gihe iri tegeko rikomeje kwigwaho n’Inteko Ishinga Amategeko, hari ibikwiye kunozwa kugira ngo ritazateza ingaruka zikomeye nko gutakaza amashuri ku bana b’abakobwa n’abahungu, no kuba bajya gushinga urugo batiteguye ndetse badafite ubumenyi buhagije kugira ngo babashe kubaka umuryango utekanye.

Banasabye ko muri uyu mushinga hazanarebwa kuri ba bandi babana batarasezeranye kuko byagaragaye ko batitaweho kuko usanga barashinganye umuryango, bashakana imitungo ndetse babyarana abana, nyamara ugasanga mu gihe nta cyo itegeko ribavugaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka