Abantu 25 bashyizwe Ku rutonde rw’abashinjwa iterabwoba Ku Rwanda
Komite y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Iterabwoba (NCTC) yatangaje ku mugaragaro Urutonde rw’Abanyarwanda bakekwaho iterabwoba n’abarifasha mu buryo bw’amafaranga, rugaragaza abantu 25 bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa mu gufasha no gutera inkunga amatsinda yagiye agaba ibitero ku Rwanda mu myaka ishize.

Uru rutonde rwemejwe ku wa 14 Ukwakira 2025, hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe No. 001/03 ryo ku wa 22 Mutarama 2025, rukubiyemo abantu batuye muri Afurika, u Burayi n’Amerika ya Ruguru, kandi ni intambwe ikomeye mu rugamba rwa Leta rwo guhungabanya imiyoboro mpuzamahanga ishyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda.
Uru rutonde rwasohowe hashingiwe ku makuru y’ubutasi, imyanzuro y’inkiko, ibyagaragajwe n’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’ibimenyetso byaturutse mu itangazamakuru.
Abagaragajwe kuri uru rutonde bafitanye isano n’imiryango nka Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR), Rwanda National Congress (RNC), Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie–Forces de Libération Nationale (CNRD-FLN), na Rally for Unity and Democracy (RUD)-Urunana.
Lt Gen Gaston Iyamuremye (azwi nka Victor Byiringiro cyangwa Rumuri) Yavutse mu 1949 mu Karere ka Musanze. Iyamuremye agaragazwa nk’umuyobozi mukuru wa FDLR, umutwe w’inyeshyamba ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubuyobozi bw’u Rwanda bumushinja gutegura no kuyobora ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya u Rwanda, no kubitera inkunga binyuze muri ruswa, imisoro itemewe n’amafaranga ava mu mutungo kamere wa Congo.
Amaze igihe kinini ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye hashingiwe ku mwanzuro No. 1533, ndetse n’Amerika binyuze mu Iteka rya Perezida No. 13413 ryo mu 2013. Amakuru y’ubutasi, itangazamakuru, ndetse n’ibyo yagiye atangaza ubwe, byagaragajwe nk’ibimenyetso by’uruhare rwe.
Maj Gen Pacifique Ntawunguka (azwi nka Omega) Yavutse mu 1964 mu Karere ka Ngororero, Ntawunguka ni umuyobozi w’igisirikare cya FDLR kizwi nka Forces Combattantes Abacunguzi (FOCA). Ashinjwa kuyobora ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya u Rwanda, no gucunga uburyo bw’amafaranga butemewe bushyigikira uwo mutwe. Nk’uko bimeze kuri Iyamuremye, nawe yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru y’ubutasi amugaragaza nk’umwe mu bayobozi bakomeye bashyigikira imikorere ya FDLR muri Congo.
Col Sylvestre Sebahinzi (azwi nka Zinga Zinga ZZ) Sebahinzi, mwene nyina wa Perezida Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda, yavutse mu 1961 mu Karere ka Nyabihu, ubu atuye i Lusaka muri Zambia. Ashinjwa kuba umunyamuryango ukomeye wa FDLR no gukusanya inkunga y’amafaranga muri Afurika y’Amajyepfo. Mu gihe yari umuyobozi w’akarere ka FDLR hagati ya 2006 na 2009, bivugwa ko yayoboye ibitero ndetse akanacira imanza z’akarengane zise “inkiko za Kangaroo” zicaga abaturage mu burasirazuba bwa Congo.
Maj Alphonse Munyarugendo (azwi nka Monaco Dollar) Yavutse mu 1966 mu Karere ka Ngororero, ubu atuye i Maputo muri Mozambique. Munyarugendo agaragazwa nk’uhagarariye ibikorwa bya FDLR mu karere ka SADC (Southern African Development Community). Yigeze no kuba mu mutwe wa ALIR (Armée pour la Libération du Rwanda), wagabye ibitero bya mbere ku butaka bw’u Rwanda. Ubuyobozi buvuga ko ari we ushinzwe gukusanya inkunga y’amafaranga muri ako karere agamije gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR.
Faustin Ntirikina (azwi nka Zigabe Pacifique) Yavutse mu 1957 mu Karere ka Ngororero, ubu atuye i Mulhouse mu Bufaransa, afite ubwenegihugu bw’Abafaransa. Yahamijwe icyaha mu rubanza RP0038/2018/HC/HCI cyo gushora urubyiruko rw’u Rwanda mu mitwe yitwaje intwaro nka Forces de Libération Nationale (FLN) no gutegura igitero cyabaye muri Ukwakira 2019 i Kinigi, Musanze. Agaragazwa nk’umunyamuryango wa RUD-Urunana kandi afitanye imikoranire ya hafi n’abayobozi ba FDLR.
Maj Gen Antoine Hakizimana (azwi nka Jeva) Yavutse mu 1971 mu Karere ka Nyamasheke, atuye i Bujumbura mu Burundi aho ari umuyobozi w’ingabo za CNRD–FLN. Ashinjwa gutegura ibitero byagabwe ku Rwanda birimo ibyabereye i Nyaruguru no Kitabi. Amakuru y’ubutasi n’inkiko amushyira mu nshingano zo gutegura no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba bya FLN.
Eric Munyemana Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ukomoka mu Karongi, yavutse mu 1972. Akora akazi k’ubukanishi i Aalst, Flanders. Avugwaho kuba Visi Perezida wa FLN no guhuza ibikorwa byo gukusanya inkunga y’amafaranga mu Burayi, akorana bya hafi n’abayobozi b’ingabo z’uwo mutwe.
Dr Innocent Biruka (azwi nka Mitali) Yavutse mu 1964 mu Karere ka Huye, atuye i Mulhouse mu Bufaransa. Ni Umunyamabanga Mukuru wa CNRD–FLN. Yahamijwe icyaha cyo gushora urubyiruko mu mitwe y’iterabwoba ibarizwa mu ihuriro rya P5. Ashinjwa guhuza itumanaho hagati y’iyo mitwe, gutera inkunga FLN, no kwiyemerera ibitero nk’icyagabwe kuri Yanze model village mu 2018.
Gen Faustin Kayumba Nyamwasa Yahoze ari umusirikare mukuru mu Rwanda, yavutse mu 1958 i Rukungiri, Uganda. Ubu atuye i Pretoria muri Afurika y’Epfo aho afite ubuhungiro. Ni umwe mu bashinze Rwanda National Congress (RNC), ashinjwa gutegura ibitero bya gerenade byabaye i Kigali hagati ya 2010 na 2013. Inkiko zimushyira mu nshingano zo gushinga igice cy’ingabo cya RNC, naho Umuryango w’Abibumbye ukamushinja guhuza ibikorwa na FDLR bigamije guhungabanya u Rwanda.
Dr Emmanuel Hakizimana Yavutse mu 1963 mu Karere ka Gisagara, atuye i Montreal, Canada. Ni umwe mu bashinze RNC kandi ni umuterankunga ukomeye w’uwo mutwe. Afitanye isano na MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique) kandi ashinjwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gushaka no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.
Abdulkarim Ali Nyarwaya (azwi nka Dick Nyarwaya) Yavutse mu 1968 i Jinja, Uganda, afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, atuye i London. Agaragazwa nk’umunyamuryango wa P5. Ashinjwa gukusanya no gucunga inkunga y’amafaranga agenewe ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya u Rwanda, no gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa.
Maj Robert Higiro (azwi nka Gasisi) Yahoze ari umusirikare, yavutse mu 1970 muri Uganda, atuye i Nairobi, Kenya. Avugwaho guhuza ibikorwa bya RNC no gukusanya inkunga. Ashinjwa kandi gushaka no guhugura abarwanyi ba P5 no gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa.
Frank Ntwali Yavutse mu 1977 i Kampala, Uganda, atuye i Johannesburg, Afurika y’Epfo. Agaragazwa nk’uhagarariye RNC muri Afurika y’Amajyepfo. Avugwaho kuyobora ibikorwa byo gushaka abarwanyi, gukusanya inkunga, no guhuza RNC na FDLR.
Ignace Rusagara Yavutse mu 1986 muri Uganda, atuye i Maine, USA. Ni umuvugizi wa RNC. Ashinjwa kwamamaza intego za FDLR, gushimagiza ibikorwa byayo by’iterabwoba, no gukoresha imvugo ikangurira urwango ku Rwanda.
Jean Paul Turayishimiye Yahoze ari umusirikare, yavutse mu 1972 i Rutshuru, DRC, atuye i Washington, D.C. Akora nk’umusemuzi w’inkiko. Avugwaho kuba umwe mu bashinze RNC no gutegura ibikorwa by’iterabwoba binyuze muri Rwanda Alliance for Change. Akoresha urubuga East African Daily mu gukwirakwiza propagande ishyigikira urugomo ku Rwanda.
Gaspard Musabyimana Yavutse mu 1955 mu Karere ka Burera, atuye i Brussels, u Bubiligi. Akoresha imbuga musabyimana.net na Radio Inkingi. Ashinjwa gutera inkunga no kwamamaza ibikorwa by’iterabwoba bya P5 na FDLR binyuze mu nyigisho z’urwango rushingiye ku moko.
Placide Kayumba Yavutse mu 1981 mu Karere ka Gisagara, atuye i Namur, u Bubiligi. Ashinjwa guhuza ibikorwa bya FDU-Inkingi n’imiyoboro ya FDLR no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba bikozwe mu buryo bwa P5.
Augustin Munyaneza Yavutse mu 1963 mu Karere ka Muhanga, atuye i Brussels, u Bubiligi. Akora akazi ko gutwara abantu. Avugwaho kuba umunyamuryango wa FDU-Inkingi no gushyigikira FDLR na P5, akayobora ibikorwa byo gukusanya inkunga mu Burayi.
Michel Niyibizi Umwarimu utuye i Tournai, u Bubiligi, yavutse mu 1956 mu Karere ka Ngororero. Agaragazwa nk’umuterankunga ukomeye wa FDLR na P5, ashinjwa gutegura no kwemeza ibitero byagabwe ku Rwanda.
Jonathan Musonera Yavutse mu 1964 mu Karere ka Nyanza, atuye i London. Ashinjwa gukusanya inkunga ya NEW-RNC no gukoresha imbuga rusange mu kwamamaza no gukangurira iterabwoba ku Rwanda. Ashinjwa kandi gushyigikira ibikorwa bya FDLR.
Dr Theogene Rudasingwa Yahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, yavutse mu 1961 mu Karere ka Ngoma, atuye i Washington, D.C. Ni umwe mu bashinze RNC, ashinjwa gutegura ibitero bya gerenade byabaye i Kigali hagati ya 2010 na 2013. Avugwaho gutangiza ubufatanye bwa RNC–FDLR mu 2013 no kwamamaza ibikorwa bya gisirikare bya FDLR.
Maj Jacques Kanyamibwa Yavutse mu 1957 mu Karere ka Karongi, atuye i Toulouse, mu Bufaransa. Ashinjwa gukusanya inkunga y’iterabwoba no gutegura igitero cya RUD-Urunana cyabaye i Kinigi mu 2019. Avugwaho kandi kuyobora ibikorwa byo gushaka no guhugura abarwanyi binyuze kuri internet.
Thomas Nahimana Yavutse mu 1971 mu Karere ka Rusizi, atuye i Le Havre, mu Bufaransa. Ni Perezida w’Ishyaka Ishema. Ashinjwa guhuza imitwe y’iterabwoba no gukoresha Isi n’Ijuru TV mu gukangurira urwango no gutegura ibitero ku Rwanda, akorana n’abayobozi ba FDLR.
Christine Coleman Uwizera Yavutse mu 1972 mu Karere ka Gakenke, afite ubwenegihugu bwa Amerika, atuye i Denver, Colorado. Ni umupasiteri ushinjwa gushyigikira FLN no gukangurira iterabwoba ku Rwanda binyuze kuri konti ye ya @SOS_Rwanda. Avugwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, P5 na FLN.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|