Ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, aganira n’umunyamakuru wa KT Radiyo imbonankubone kuri uyu wa 16 Ukuboza.
Madamu Mukangenzi Alphonsine yibanze ku ngamba akarere gafite mu kongera isuku mu bahatuye ari zo kugira isuku yo ku mubiri, aho bakorera ndetse n’ahahurira abantu benshi.
Yagize ati“Turakora ubukangurambaga twibanda ahahurira abantu benshi harimo aho abagenzi bategera imodoka, mu nsengero, mu masoko, ariko umwihariko bigahera ku muntu ku giti cye haba imbere muri we n’inyuma akumva ko aho ageze hose isuku afite ku mubiri igomba kugera hose”.
Mukangenzi avuga ko mu mwaka wa 2018 washoboraga kubona umuturage urwaye amavunja ndetse bamwe badakaraba, abandi bakaba badafite ubwiherero.’
Hari n’abo wasangaga bafite umwanda ku myambaro yabo ariko ubukangurambaga bwo gukomeza kwigisha bwatumye benshi bahindura imyumvire.
Yagize ati “ Hari ubwo twakoraga ubukangurangambaga ku munsi w’Isoko, umuntu dusanze asa nabi tukamusubiza inyuma akazagera ubwo we ku giti cye yumva ko mbere yo kujya mu bandi abanza kwirebaho akareba niba koko asa neza.
Yongeyeho ati“Dufite imvugo igira iti “umudugu wacu! Maze abaturage bagasuziba bati, umudugudu ucyeye, imyumvire hejuru, umuturage ku isonga”.
Mukangenzi avuga ko mu bugenzuzi bw’isuku bakora nta hantu na hamwe bahishwa kuko bagenzura urugo kurundi ndetse akurikije ubugenzuzi bakoze asanga bageze ku kigero cya 89% mu kwimakaza isuku.
Perezida w’urugaga rw’Abikorera mu karere ka Ruhango, Ndayiringira Principe we avuga ko abaturage n’abacuruzi bagenda babyumva, ku buryo ubu batangiye kwimakaza isuku uko bikwiye.
Yagize ati “Nk’ubu urebye inzu zubakwa zose usanga zfite ubwiherero bwiza bugezweho ndetse n’aho abacuruzi bakorera isuku bayitabira.”
Ndayiringiye yavuze ko abacuruzi bashya babashishikariza kwitabira cyane kugira aho bashyira imyanda kugira ngo bagendere mu murongo mwiza wo kugira isuku aho bari hose.
Umuyobozi w’akarere yabajijwe iby’icyapa kigaragaraga ku matorero kibaza niba baje gusenga bafite isuku ndetse banameshe imyambaro aho bihuriye mu bufatanye n’amatorero mu kwimakaza isuku.
Visi Meya Mukangenzi yavuze ko mu nsengero ari ahantu hahurira abantu benshi icyapa nkicyo cyashyizweho kugira ngo abakirisitu bakangurirwe gukomeza kugira isuku aho ari ho hose.
Zimwe mu mbogamizi ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bafite zituma isuku itagera ku 100% bituruka ku myumvire y’abaturage batarahinduka.
Ati “ Hari aho ugera ugasanga hari abafite ubwiherero ariko budakinze, umuntu ushobora kohereza umwana atamwogoshe ndetse atanamwuhagiye, kuba hari abumva ko guca inzara atari ibyabo ugasanga bituma batanoza isuku uko bikwiriye”.
Kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye Akarere ka Ruhango gasanga umuhigo wo kwimakaza isuku uzagerwaho 100% buri wese nabigira ibye ndetse n’ubybozi ntibudohoke gukomeza kubikangurira abaturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|