Minisitiri Nduhungirehe yasezeye kuri Ambasederi w’u Buyapani ucyuye igihe
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasezeye kuri Ambasaderi w’u Buyapani, Isao Fukushima, usoje inshingano ze mu Rwanda.
Ambasederi Isao Fukushima, yari amaze igihe kirenga imyaka itatu ahagarariye igihugu cye mu Rwanda, kuko mu kwezi k’Ukwakira 2022 aribwo yashikirije Perezida Paul Kagame, ibaruwa imwemerera kujya muri izo nshingano.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza, kuko washibutse bwa mbere mu 1965, uba umwaka w’intangiriro y’umubano mwiza w’u Rwanda n’u Buyapani, ubwo Masaya Hattori wari umuhanga mu bijyanye n’amabanki yoherezwaga i Kigali bigizwemo uruhare n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ngo abe mu ba mbere bayoboye Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Kuva icyo gihe u Buyapani bwatangiye kubona u Rwanda nk’Igihugu rushobora gukorana na cyo, ndetse ibihugu byombi byatangiye kugirana amasezerano y’imikoranire kugeza ubwo mu 2005, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere (JICA), cyafunguraga ibiro byacyo i Kigali.
Mu 2010, nibwo u Buyapani bwafunguye Ambasade yabwo mu Rwanda, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho, cyane ko kugeza icyo gihe Perezida Kagame yari amaze gukorera ingendo muri icyo gihugu, n’abayobozi bacyo bamaze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye.
U Buyapani bwakunze kwibanda ku gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda mu kubaka ibikorwa remezo birimo ibijyanye n’amazi, uburezi ndetse no guteza imbere ubuhinzi by’umwihariko.
Hari kandi ubuhinzi no kongera umusaruro w’ibibukomokaho, guhashya imirire mibi no gufasha Abanyarwanda mu kwihaza mu biribwa, ni bimwe mu byaranze imyaka 50 ishize y’umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Buyapani n’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|