Cyerekana ko Nyagatare izaba ifite ubudahangarwa mu mihindagurikire y’ikirere, ndetse kakanagira urusobe rw’imijyi itunganyije ku buryo kitezweho iterambere ry’Intara y’Iburasirazuba.
Iyo usomye icyo gishushanyo mbonera ku mpapuro ubona ejo hazaza ha Nyagatare hafite icyerekezo gifatika, ariko iyo ugisesenguye byimbitse, usanga ishyirwa mu bikorwa ryacyo rizasaba akazi gakomeye mu gusubiza ibibazo nyamukuru.
Igishushanyo mbonera kigaragaza neza amahirwe Nyagatare ifite. Ifite ubutaka bunini bwera, ibishanga bishobora kwifashishishwa mu kuhira, ndetse n’umubare munini w’amatungo ku buryo ari n’iya mbere mu Rwanda.
Ni akarere kagenewe gukomeza kuba inkingi y’ubuhinzi n’ubworozi by’igihugu, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, guhuza ubutaka, no gushora imari mu nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Nyamara icyo gishushanyo mbonera ubwacyo kigaragaza ko hari imbogamizi zikomeye zishobora kudindiza iri terambere.
Kuhira imyaka biracyari hasi cyane kuko kugeza ubu bikiri kuri 4%, ibintu bigusha abantu mu kaga k’imvura idahagije n’impeshyi ikakaye. Iki gishushanyo kigaragaza kandi ko imigezi n’amasoko y’amazi biri muri ako karere bidahagije mu gukemura ikibazo cy’amazi n’ibiryo by’amatungo, dore ko aniyongera buri munsi
bityo hakaba hari impungenge ko iki kibazo gishobora gukomeza kwiyongera bitewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.
Ibi bigatuma hibazwa niba amakuru ari mu gishushanyo mbonera atavuguruzanya. Nyagatare isabwa kuba igicumbi cy’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu gihe ikunda kuzahazwa n’izuba. Mu gihe rero, muri aka karere hataba ishoramari ryihuse mu kuhira, kubungabunga amazi ndetse hakanakorwa ubuhinzi bujyanye n’imiterere y’ikirere cyaho, iki gishushanyo cyasigara ari inzozi zikabirizwa ku mpapuro gusa.
Iterambere ry’imijyi na ryo riteganyijwe mu buryo butangiza ibidukikije
Iterambere ry’imijyi y’Akarere ka Nyagatare na ryo hagaragazwa ko rizajyanishwa n’icyerekezo. Igishushanyo mbonera giteganya ko umujyi wa Nyagatare n’utundi duce tw’imijyi tuzagenda twaguka, nyamara kikgahamya ko kugeza ubu abaturage ba Nyagatare batuye mu mijyi bakiri ku 10% gusa. Iyo urebye ibiteganyijwe n’uko imijyi y’ako karere itekerezwa, ubona neza ko ibikorwa remezo bigenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki gishushanyo mbonera.
Iki gishushanyo mbonera kigaragaza ko Nyagatare nta mazi ahagije ifite, n’ahari akaba abura bya hato na hato, igice kinini kigifite amashanyarazi adafite ingufu zihagije, imihanda idatunganyije, kandi ikaba itanafite uburyo bw’ imicungire y’imyanda. Ibi bikaba byiyongera ku bibazo byo kubonera amacumbi akwiye kandi ahendutse (affordable housing).
Ibi bigaragaza ko aho Nyagatare iteganya nk’imijyi serivisi z’ibanze zihari zihenze, kandi zikaba zidahagije ku iterambere ry’inganda, bigatera kwibaza uko iyo mijyi izashobora gukurura abashoramari no guhanga imirimo mishya.
Kwaguka kw’imijyi gushobora kuzarenga ubushobozi bw’akarere
Imibare y’imikoreshereze y’ubutaka muri iki gishushanyo mbonera igaragaza ko hari ibyo akarere gakwiye kwitondera hakiri kare.
Urugero, mu gihe cy’imyaka itatu gusa, kuva muri 2015 kugeza muri 2018, ubutaka butuweho mu mijyi bwikubye inshuro zirenga ebyiri buva kuri hkuri kilometero kare 19 bugera kuri kilometero kare zirenga 40.
Uku kwaguka byihuse kwerekana ko imijyi ishobora kuba igenda yagukira mu byaro biyikikije mu buryo budateguwe neza, mu gihe iterambere ryayo ryakabaye rigenzurwa. Mu gihe imyitwarire nk’iyi yakomeza ntihubahirizwe amategeko agenga igenamigambi n’imikoreshereze y’ubutaka, Nyagatare ishobora gutakaza ubutaka bwiza bw’ubuhinzi kandi ntinashobore kugera ku mijyi myiza kandi ituwemo neza iteganywa n’igishushanyo mbonera cya 2023-2050.
Akarere gafite intege nke kurusha imbaraga zikerekeza mu iterambere
Ku rundi ruhande, iki gishushanyo mbonera kigaragaza ukuri kwinshi mu busesenguzi bw’intege nke z’Akarere ka Nyagatare (SWOT analysis). Ubusanzwe, si kenshi inyandiko za Leta z’igenamigambi zigaragaza intege nke n’ibishobora guteza ibyago mu buryo bweruye.
Nyamara, muri iki gishushanyo mbonera ho bazivuye imuzingo, ariko iziteye kwibaza kurushaho harimo kuba kacyugarijwe n’ibura ry’amacumbi ahagije kandi ahendutse, imibare ikiri hejuru y’igwingira ry’abana, umubare muto w’abakozi bashoboye, kwangirika kw’ibidukikije n’ibikorwa remezo bidahagije.
Ibi bibazo si ibyo kureberwa kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2050 cya Nyagatare. Kuba akarere kakirangwamo imirire mibi ikabije, nta mashuri y’imyuga ahagije gafite, ndetse n’imibereho rusange ikaba igoye byakagora gukura igenamigambi mu mpapuro rikajya mu bikorwa hakaboneka iterambere rifatika.
Mu gihe kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima bigaragazwa nk’ibishobora gufasha Akarere ka Nyagatare gushyira iki gishushanyo mbonera mu bikorwa, na byo biracyasa n’inzozi kuko iki gishushanyo mbonera cyerekana ko, mu gihe muri Nyagatare amashyamba ari make, n’aho aari atemwa cyane bitewe no kuba inkwi n’amakara ari byo bicanwa bisa n’ibikoreshwa na bose muri ako karere. Ibi bishyira mu kaga imigezi kubera isuri.
Nubwo igishushanyo mbonera giteza imbere imicungire irambye y’ubutaka n’imijyi y’icyiciro cya kabiri (secondary cities) ibungabunga ibidukikije, ariko na none kigararaza ko ubushobozi mu mafaranga bukiri buke, kandi nta buryo bufatika bwo kubahisha iyubahirizwa ry’amategeko. Ibi bivuse ko aatabayeho politiki ikomeye y’imicungire y’ibidukikije uyu munsi, iterambere ry’ejo hazaza rishobora kujya riza risa n’irije kwishyura ikiguzi cy’ibiba byangijwe n’imihindagurikire y’ikirere.
Muri rusange, ikijyanye n’ubushobozi bw’imari buke mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera ntikivugwa cyane, ariko kirakomeye mu gihe ari bwo nkingi ya mwamba. Mu nzego nyinshi—iterambere ry’imijyi, amazi, ingufu, amacumbi, ibidukikije—amagambo “ubushobozi budahagije” aragaruka kenshi. Igishushanyo mbonera gishingira cyane ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, abaterankunga, n’ishoramari ry’abikorera, ariko ntigisobanura neza urukurikirane rw’ibikorwa, ibyo gushyira imbere, cyangwa uburyo bwizewe bw’aho amafaranga yo kubikora azaturuka.
Ibyerekezo by’igihe kirekire bisaba icyizere gishingiye ku bikorwa byo mu gihe gito n’iby’ibisaha igihe gihagije; nyamara hatabonetse inzira igaragara hakiri kare yo kubishyira mu bikorwa, icyizere cy’abashoramari n’icy’abaturage gishobora kugabanuka.
Twavuga ko icyerekezo cya Nyagatare cya 2050 atari inzozi zidashoboka, ariko gikwiye kuba gifite ibyo gishingiraho. Igishushanyo mbonera ubwacyo kigaragaza ko ibibazo by’ubutaka, amazi, ubumenyi, ibikorwa remezo, n’imiyoborere biri ku ruhembe mu kugena niba kizashoboka cyangwa kizasigara ari inzozi zanditse ku mpapuro gusa.
Muri urwo rwego, igishushanyo mbonera cya 2050 ntigikiwye gusomwa nk’isezerano ry’ejo hazaza hizewe, ahubwo nk’impuruza.
Nyagatare izagera ku cyerekezo yihaye gusa niba imbogamizi ifite uyu munsi zifashwe mu buryo bwihutirwa, zigashyirwamo ubushobozi buhagije, kandi hagakurikizwa inshingano n’uburyozwe. Bitabaye ibyo, akarere gashobora kugera mu 2050 gafite igishushanyo mbonera cyanditse neza—ariko ubuzima nyabwo bukaba butarigeze bugikurikira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|