Togo: Hemejwe ivugurura ry’Itegeko Nshinga, abatavuga rumwe na Leta babibona ukundi

Muri Togo, Abadepite bemeje ivugurura ry’Itegeko Nshinga, nyuma y’uko bari batangiye kwiga kuri uwo mushinga guhera muri Werurwe 2024, ariko abatavuga rumwe na Leta bo bakaba babonye iryo vurura ari nk’uburyo Perezida Faure Gnassingbé yazanye bwo kumufasha kuguma ku butegetsi.

Perezida Faure Gnassingbé
Perezida Faure Gnassingbé

Iryo vugurura ry’Itegeko Nshinga ryatowe ku majwi 87 kuri 87 y’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Togo, muri iryo vugurura bikaba biteganyijwe ko ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika buzasimburwa n’ubutegetsi bw’Inteko Ishinga Amategeko, bivuze ko rizahita rikura iby’amatora ya Perezida wa Repubulika akozwe n’abaturage bose.

Ikinyamakuru TV5 Monde cyatangaje ko iryo Tegeko Nshinga rishya rinagena inshingano za ‘Perezida w’Inama y’Abaminisitiri’, ihuriza hamwe iby’ubutegetsi bwose. Biteganyijwe kandi ko Abadepite ari bo bazajya abatora Perezida wa Repubulika, muri manda y’imyaka ine, akaba yakongera gutorwa indi nshuro imwe gusa.

Inshingano zikomeye z’ubutegetsi, zizajya ziba ziri mu biganza bya Perezida w’Inama y’Abaminisitri, kandi uwo byanze bikunze ngo azajya aba ari n’umuyobozi w’ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Kouméalo Anaté, wo mu ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Togo, UNIR (L’Assemblée, l’Union pour la République ‘UNIR’), aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutora iryo vugurura ry’Itegeko Nshinga, yagize ati, “Igihugu cya Togo kimaze gufungura paji nshya, kigana muri demokarasi idaheza kandi igirwamo uruhare na bose”.

Abatavuga rumwe na Leta ya Togo, bavuga ko uko kuvugurura itegeko nshinga, ari uburyo bugamije kugumisha Perezida Faure Gnassingbé ku butegetsi, dore ko abumazeho imyaka hafi makumyabiri, kuko yagiyeho mu 2005, asimbuye se na we wari umaze imyaka hafi 38 ku butegetsi bw’icyo gihugu.

Nathaniel Olympio, Perezida w’ishyaka rya ‘Parti des Togolais’ ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yagize ati “Faure Gnassingbé yagaragaje ko icyo ubutegetsi bwe bushyize imbare ari uko agumana ubutegetsi uko byagenda kose”.

Yakomeje agira ati “Mu Itegeko Nshinga rishya, Perezida w’Inama y’Abaministiri ni we uzajya agena ujya ku butegetsi kandi nta gihe ntarengwa cyashyizweho , dushyize mu gaciro, turumva ko uwo ari umwanya yibikiye”.

Mu 2019, Perezida Faure Gnassingbé, nabwo ngo yari yahinduye Itegeko Nshinga, bimuha amahirwe y’izindi manda 2 ziyongera ku zo yari amaze gutegeka, imwe mu 2020, n’indi yashoboraha kuzabona mu 2025, ariko mu 2030 ngo byari kuzasaba ko ahita ahagarika ibyo kwiyamamaza kuri uwo mwanya, kuko Itegeko Nshinga ryari kuzamukumira.

Kugira ngo iryo Tegeko Nshinga rishya ritangire kubahirizwa, biteganyijwe ko rizabanza kunyura kuri Perezida Faure Gnassingbé akaryemeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka