Abakirwara Malaria ni ibihumbi 600 muri Miliyoni eshanu bayirwaraga muri 2016

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kigiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria ku itariki 25 Mata, cyishimira ko iyo ndwara yagabanutse kubera gukoresha Abajyanama b’ubuzima.

Musabimana Emmanuel, umujyanama w'ubuzima
Musabimana Emmanuel, umujyanama w’ubuzima

RBC ivuga ko abafashwe na Malaria mu mwaka wa 2016 bageraga kuri Miliyoni eshanu, ariko nyuma yo gufata ingamba haza kugaragara abarenga gato ibihumbi 600 mu mwaka ushize wa 2023.

Abo iyo ndwara yica na bo bari 264 mu mwaka wa 2018/2019, ariko ngo baje kugabanuka basigara ari 51 muri 2022/2023.

Umubyeyi w’abana 4 witwa Uwitonze Yvonne utuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba mu Murenge wa Rubengera w’Akarere ka Karongi, avuga ko guhera muri 2018 atagitega moto imwishyuza amafaranga ibihumbi bibiri ajya kwivuza cyangwa kuvuza umuntu we ku kigo nderabuzima cy’i Rubengera, kereka byakomeye.

Uwitonze ahinira hafi ku muturanyi we witwa Musabimana Emmanuel, umujyanama w’ubuzima wabihuguriwe, ubu akaba ashobora gupima no kuvura indwara za Malaria, impiswi n’umusonga.

Imbonerahamwe igaragaza uko Malaria yagabanutse kuva mu myaka ishize
Imbonerahamwe igaragaza uko Malaria yagabanutse kuva mu myaka ishize

Uwitonze agira ati "Naje kuvuza umwana hano ku mujyanama w’ubuzima, kandi mbabonamo ubushobozi (abajyanama b’ubuzima), kubera ko bamvuriye umwana agakira, nta bantu bakirembera mu rugo barwaye Malaria."

Uwitonze avuga ko basabwa kumvira abajyanama b’ubuzima babakangurira kwirinda Malaria, mu bikorwa byo gukuraho ibintu byose bishobora kurekamo amazi cyangwa ibihuru hafi y’urugo, kuko ari byo byororokeramo imibu iteza Malaria.

Umuryango Caritas-Rwanda ufatanya na RBC guhugura abashinzwe kurwanya Malaria, uvuga ko abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 50 bamaze kugira ubushobozi bwo kuvura Malaria.

Musabimana Emmanuel wize amashuri atandatu abanza gusa, akaba yaratangiye kuba Umujyanama w’ubuzima kuva muri 2018, ubu ntaho wamutandukanyiriza na muganga usanzwe, n’ubwo we akorera mu rugo.

Uwitonze Yvonne ashima imikorere y'abajyanama b'ubuzima
Uwitonze Yvonne ashima imikorere y’abajyanama b’ubuzima

Yubatse icyumba iruhande rw’inzu ye yakiriramo abarwayi, akaba afite ibikoresho by’ibanze bimufasha kwandika umurwayi, kumupima no kimuvura iyo agaragaje ibimenyetso by’uko arwaye Malaria.

Mu bihumbi 600 mu Rwanda byafashwe na Malaria mu mwaka ushize wa 2023, abagabo n’urubyiruko ni bo benshi nk’uko Musabimana yakomeje abisobanura.

Agira ati "Buriya abagabo impamvu barwara Malaria cyane, batinda ku gasozi bagiye gutarama, bagiye gufata agacupa, imibu ikaba ishobora kumurirayo. Abagabo baba bari kuroba mu Kivu ninjoro, rero inshuro nyinshi ni bo twakira baje kwivuza Malaria."

Ikigo nderabuzima cya Rubengera kivuga ko abajyanama b’ubuzima kugeza ubu bakumira 95% by’abaturage bajyaga bakigana baje kwivuza Malaria.

Nta kindi gihembo umujyanama w’ubuzima kugeza ubu ahabwa, usibye insimburamubyizi agenerwa iyo yitabiriye amahugurwa.

Musabimana yereka itangazamakuru uko avura Malaria
Musabimana yereka itangazamakuru uko avura Malaria

Umuyobozi muri RBC ukora mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria, Dr Jean Louis Ndikumana, avuga ko intego bafite ari uko Malaria yaba yacitse burundu mu Rwanda mu mwaka wa 2030.

Ku bijyanye no kurinda abantu cyane cyane abagabo barumirwa n’umubu hanze y’inzitiramibu bari mu mirimo ya ninjoro, Dr Ndikumana avuga ko bagomba kujya bisiga imiti yirukana umubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka