Umugabo wo mu Burusiya witwa Alexander Tsvetkov, umuhanga mu bya Siyansi wo mu Kigo cyitwa ‘Russian Academy of Sciences Institute’ yari amaze amezi icumi (10), ari mu bihe bijya gusa n’ijoro ridacya, nyuma yo gufungwa kandi ashobora kuba arengana.
Imibare iheruka iragaragaza ko umutingito wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, mu ntara ya Gansu, iherereye mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa, umaze guhitana abantu basaga 128, ndetse ukaba wangije n’ibikorwa remezo byinshi.
Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yitandukanyije n’ishyaka rya ANC, ashinga irindi shyaka rishya yise ‘Umkhonto we Sizwe (MK)’ bishatse kuvuga ‘intwaro y’igihugu’.
Abashinzwe amatora muri Egypt (Misiri), kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, batangaje ko Perezida Abdel Fattah al-Sisi, yegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’amajwi 89.6 %, akaba agiye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya 3 izamara imyaka 6.
Abanyamakuru basaga 60 ni bo bamaze kugwa mu rugamba ruhanganishije Israel na Hamas kuva rwatangira ku itariki ya 7 ukwakira 2023, nk’uko bitangazwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo Comité pour la protection des journalistes (CPJ) na Fédération internationale des journalists (FIJ).
Hashize imyaka 25 umunyamakuru Norbert Zongo wo muri Burkina Faso yishwe, kuko yishwe ku itariki 13 Ukuboza 1998, kuva ubwo akaba afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Burkina Faso.
Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Senegal, yongeye kwemererwa kujya ku rutonde rw’abazahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri Gashyantare 2024.
Francis Van Lare wo muri Nigeria wujuje imyaka 70, yizihije isabukuru ye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amazina n’amafoto y’abakobwa bamaze kuryamana guhera mu mwaka w’ 1970.
Inteko Ishingamategeko yo mu Bufaransa yanze umushinga w’itegeko rikumira abimukira, binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko “iri ari itangiriro ryo kurangira kwa Hamas", kandi intambara ikomeje, bityo asaba abarwanyi b’uwo mutwe gushyira intwaro hasi bakamanika amaboko, bakishyikiriza ingabo za Israel.
Inzego z’umutekano muri Ethiopia tariki 12 Ukuboza 2023 zataye muri yombi uwari Minisitiri ushinzwe iby’Amasezerano y’Amahoro, Taye Dendea nyuma yo gukekwaho gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa Oromo Liberation Army (OLA), urwanya Leta y’iki gihugu.
Ubwumvikane bukeya hagati y’u Bushinwa na Philippine butuma umutekano w’amato mu nyanja Chine Méridionale, ukomeza kuba ikibazo kuko ibihugu byombi biba byitana ba mwana.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali bwarangiye nyuma y’imyaka icumi bwari bumaze. Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali nyuma ya ‘Coup d’Etat’ bwashatse ko ubutumwa bwa UN muri icyo gihugu burangira, nubwo hakiri ibibazo by’imitwe y’iterabwoba n’ibibazo bya politiki bikomeye.
Abantu babarirwa muri 30 bo muri Komini ya Fô, mu Burengerazuba bwa Burkina Faso, bishwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare batahise bamenyekana, bakaba barabishe babasanze mu isoko.
Muri Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, bemeye guhura imbona nkubone kugira ngo bashyikirane mu buryo bwo kurangiza intambara, barwanamo kuva tariki 15 Mata 2023.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, uri muri Qatar mu nama izwi nka Doha Forum, yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bihana imbibi ari byo bifite akamaro mu kwihutisha ubuhahirane n’ubukungu ku Isi.
Perezida Vladimir Putin yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2024.
Abantu bagera kuri Miliyoni 600 ku Mugabane w’Afurika ntibaragerwaho n’amashanyarazi, kandi uko kutagira amashanyarazi bigira uruhare mu gutuma baguma mu bukene. Mu rwego rwo kurwanya ubwo bukene Banki y’Isi yiyemeje gushora agera kuri Miliyari eshanu z’Amadolari, kugira ngo itange amashanyarazi ku bantu bagera kuri (...)
Muri Côte d’Ivoire, abaturage bafite ibibazo byo kutabona serivisi z’ubuvuzi, bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo ibura ry’abaganga n’amavuriro atemewe, nk’uko byatangajwe muri raporo iheruka ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu (CNDH).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023, ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Maputo ndetse na Standard Bank, hakozwe umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga umuhanda, uherereye mu Karere k’Umujyi ahitwa KaMavota Costa do Sol na Albazine.
Ubuyobozi bw’ingabo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bwatangaje ko ingabo za Sudani y’Epfo na Kenya batangiye gukura Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe u Burundi na Uganda biteganyijwe ko bazaba bamaze gukurayo ingabo zabo mu ntangiriro za Mutarama 2024.
Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yakatiwe n’Urukiko rw’ikirenga igihano cyo gufungwa burundu ari muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi no kwica Umukuru w’igihugu.
Muri Iran, Urukiko rwategetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwishyura Amadolari Miliyari 49.7, nk’igihano n’indishyi z’akababaro, n’ikiguzi cy’ibintu byangiritse mu gitero cya ‘drone’ y’Amerika yahitanye General Qassim Soleimani w’imyaka 62, wari umugaba mukuru w’ishami ry’ingabo za Irani zirwana hanze y’igihugu gusa.
Hunter Biden, umuhungu wa Perezida wa Amerika, Joe Biden, akurikiranywe n’Ubutabera bw’aho muri Amerika, akekwaho gukwepa imisoro abinyujije mu nzira zitandukanye.
Umuryango wa G5 Sahel ugizwe n’ibihugu bitanu birimo Mali, Burkina Faso, Mauritania, Niger ndetse na Tchad, washinzwe mu 2014 mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga zo guhangana n’ibyihebe n’iterabwoba byibasiye ibyo bihugu guhera mu myaka hafi 20 ishize, washeshwe nyuma y’uko bigaragaye ko ntacyo ukimaze, nyuma y’uko (...)
Juanita Castro, umwe muri bashiki ba Fidel na Raul Castro, ariko utarigeze akorana n’ubutegetsi bw’abo bombi, yapfuye ku myaka 90 y’amavuko nk’uko byatangawe na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI.
Muri Amerika, umugabo utaravuzwe amazina kubera impamvu z’umutekano w’amafaranga ye ngo yabaye uwa kabiri utsindiye za Miliyoni zisaga 400 z’Amadolari mu mateka ya tombora ya ‘Mega Millions lottery’, nyuma ajyana umugore babyaranye umwana w’umukobwa mu rukiko, kuko yamennye ibanga ry’uko yatsinze muri Tombora kandi bari (...)
Umugabo n’umugore bo mu gihugu cy’U Buhinde biyiciye abana babo batatu barangije nabo bariyahura, nyuma y’uko bari bamaze igihe bahozwa ku nkeke na nyir’inzu bakodeshaga kuko bari bamufitiye umwenda.
Indege ya Kompanyi ya Lufthansa yavaga mu Mujyi wa Munich mu Budage igana mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand yisanze igomba guhagarara by’igitaraganya kubera umugabo n’umugore we bari barimo kuyirwaniramo, Abapilote biyemeza guhagarara byihuse ku kibuga cy’indege cya ‘Indira Gandhi International Airport (IGI)’ mu Buhinde, (...)
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye muri Nouvelle-Zélande bahawe itegeko ryo kudakoresha za terefone kuko biri mu byasubije ireme ry’uburezi inyuma.