• U Burusiya: Bane bakekwaho kugaba igitero cyaguyemo abantu 137 bafashwe bagirwa intere

    U Burusiya bwafashe abagabo bane bushinja kuba ari bo bagize uruhare mu kugaba igitero cy’iterabwoba ahitwa Crocus City Hall mu Murwa mukuru Moscow ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kigahitana abantu basaga 137, harimo abana 3, ndetse abandi basaga 180 bagakomereka, nyuma umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukaza kwigamba (...)



  • Bassirou Diomaye Faye watowe nka Perezida wa Senegal

    Bassirou Diomaye Faye ashobora kuyobora Senegal nyuma y’iminsi 10 gusa afunguwe

    Mu bimaze kubarurwa mu matora yabaye muri Senegal ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, byagaragaje ko Bassirou Diomaye Faye ari we watsinze amatora, ndetse n’abari bahanganye na we bemera ko batsinzwe, bamuha ubutumwa bwo kumushimira.



  • Inzu za P Diddy ukekwaho gucuruza abantu zasatswe

    Abashinzwe iperereza muri Leta ya New York muri Amerika, ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, basatse inzu z’umuraperi Sean ’Diddy’ Combs umenyerwe cyane nka P Diddy, ziherereye i Los Angeles na Miami, kubera ibirego uyu mugabo akurikiranyweho byo gucuruza abantu.



  • USA: Ikiraro cya Baltimore cyasenyutse, abantu 20 bararohama

    Abantu babarirwa muri 20 ni bo bamaze kubarurwa ko bituye mu mazi nyuma y’impanuka y’ubwato bwagonze ikiraro Francis Scott Key Bridge mu mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland, USA, kikarundumukira mu mazi n’imodoka zakinyuragaho mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri 26 Werurwe 2024.



  • Kenya: Umugeni ari mu marira nyuma yo guhagarikirwa ubukwe bitunguranye

    Muri Kenya, umugeni ari mu marira n’agahinda yatewe no kuba urusengero rwahagaritse ubukwe bwe bitunguranye, rukimara kumenya ko atwite inda y’umusore bahoze bakundana, kandi uwo bari bagiye gusezerana akaba atabizi.



  • Nigeria: Abanyeshuri bari bashimuswe barekuwe ari bazima

    Muri Nigeria, abayobozi batangaje ko abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu bagera ku 137 bari bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro basanze mu ishuri ryabo rya Kuri muri Leta ya Kaduna ku itariki 7 Werurwe 2024, ubu barekuwe kandi ari bazima.



  • Pasiteri afunzwe akekwaho gushaka kwicisha umusore ukundana n

    Pasiteri afunzwe akekwaho gushaka kwicisha umusore ukundana n’umukobwa we

    Umupasiteri witwa Samuel Davalos Pasillas, w’imyaka 47 wo muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kuba yaraguriye abantu ngo bice umusore ukundana n’umukobwa we.



  • Sénégal: Batashye Urwibutso rwa Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, ari kumwe n’abayobozi batandukanye muri Sénégal, yatashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye mu Rwanda.



  • Gambia: Barasaba ko itegeko rihana abakata ibice by’igitsina cy’abakobwa n’abagore rivaho

    Mu 2015 nibwo Yahya Jammeh wayoboraga Gambia yasinye iteka rya Perezida ribuza ibyo gukata abakobwa n’abagore ibice by’imyanya ndangagitsina, ibizwi nka ‘excision’ mu rurimi rw’Igifaransa, yemeza ko uwo muco udateganywa n’idini ya Islam, kuko hafi abaturage bose muri Gambia ari Abayisilamu.



  • Perezida wa Vietnam yeguye

    Perezida wa Vietnam yeguye nyuma y’umwaka umwe agiye ku buyobozi

    Perezida Vo Van Thuong wa Vietnam yeguye ku mirimo ye nyuma y’umwaka umwe agiye ku buyobozi, ishyaka rya ‘The Vietnamese Communist Party’, rikaba ryemeye ubwegure bwe nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.



  • Leo Varadkar weguye

    Minisitiri w’Intebe wa Ireland yeguye

    Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Leo Varadkar, yatangaje ko yeguye ku nshingano ze za Minisitiri w’Intebe, ndetse n’izo kuyobora Ishyaka Fine Gael.



  • Yashyize amaguru mu rubura kugeza aciwe ashaka amafaranga y’ubwishingizi

    Muri Taiwan, Urwego rushinzwe kugenza ibyaha (Taiwan’s Criminal Investigation Bureau), rwashinje umunyeshuri wa Kaminuza wiswe Chang, kuba yaragambanye n’inshuti ye biganye mu mashuri yisumbuye wiswe Liao, bagacura umugambi uteye ubwoba bashaka kubona mu buryo bw’uburiganya amafaranga atangwa n’ibigo by’ubwishingizi.



  • Espagne: Umugabo yategetswe guha uwari umugore we indishyi ya 95,898 by’Amadolari

    Muri Espagne, urukiko rw’ahitwa Pontevedra, ruherutse gutegeka ko umugabo aha uwahoze ari umugore we indishyi y’Amayero 88,025 ni ukuvuga asaga 95,898 by’Amadolari y’Amerika, kubera imirimo yo mu rugo yakoraga mu gihe cyose babanye kingana n’imyaka 26, babana ari umugabo n’umugore.



  • Niger yahagaritse ubufatanye mu bya gisirikare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Niger yatangaje ko yahagaritse ubufatanye n’imikoranire na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’igisirikare, inavuga ko kuba ingabo za Ameriak ziri muri Niger” binyuranyije n’amategeko”.



  • Vladimir Putin yongeye gutorerwa kuyobora u Burusiya

    Vladimir Putin yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Uburusiya mu matora yabaye kuva tariki 15 Werurwe kugeza tariki 17 Werurwe 2024, akaba yegukanye intsinzi n’amajwi 87,9% naho Umukandida Nikolai Kharitonov w’ishyaka rya Gikomunisiti abona amajwi 4%.



  • Aseefa Bhutto Zardari yahawe inshingano za

    Pakistan: Perezida yanzuye ko umukobwa we afata inshingano za ‘First Lady’

    Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yemeje ko Aseefa Bhutto Zardari, umukobwa we muto mu bana batatu yabyaranye na nyakwigendera Benazir Bhutto wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore muri Pakistan, nyuma akaza kwicwa arashwe mu 2007, ahabwa inshingano z’umufasha w’Umukuru w’igihugu (First Lady), zo kwakira (...)



  • Basabwe korora imbwa zitanga inyama

    Korea ya Ruguru: Basabwe korora imbwa zitanga inyama

    Muri Korea ya Ruguru, Leta ya Perezida Kim Jong Un yaciye ibyo korora imbwa nk’inyamaswa yo kubana na yo mu muryango, ahubwo ishaka ko imbwa zororwa hagamijwe ko zitanga inyama zo kurya.



  • Abarusiya babyukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 Abarusiya babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu azamara iminsi itatu akazarangira ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024.



  • Perezida Bola Tinubu wa Nigeria

    Nigeria yongeye gufungura imipaka iyihuza na Niger

    Nyuma y’amezi umunani ashize muri Niger habaye ‘Coup d’état’ yakozwe n’igisirikare, bigatuma Nigeria ifunga imipaka iyihuza n’icyo gihugu, ndetse ikagifatira ibihano mu rwego rwo kugaragaza ko idashyigikiye ubutegetsi butatowe n’abaturage, ubu Perezia wa Nigeria Boa Tinubu yakuyeho ibihano byo mu rwego rw’ubukungu byari (...)



  • Abatuye uyu mudugudu bakunze kugurisha impyiko zabo kubera ubukene

    Népal: Menya impamvu hari ahiswe ‘Kidney village’

    Muri Népal, hari umudugudu wiswe ‘Kidney village’ (umudugudu w’impyiko), kubera umubare munini w’abawutuye bagurishije imwe mu mpyiko zabo bitewe ahanini n’ubukene, bakazigurisha mu rwego rwo gushakira imiryango yabo imibereho.



  • Abadepite ba Amerika batoye umushinga w’itegeko rikumira ‘TikTok’

    Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batoye umushinga w’itegeko rikumira urubuga rwa TikTok gukorera muri iki gihugu, kubera impamvu zirimo iz’uko yifashishwa mu kuneka.



  • Intumwa ya Vatican muri Ukraine

    Ambasaderi wa Vatican muri Ukraine yasabwe kuvuguruza ibyo Papa yavuze

    Ubuyobozi bwa Ukraine bwatumije intumwa ya Vatican muri icyo gihugu, kugira ngo aze avuguruze amagambo yavuzwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024.



  • Minisitiri w

    Minisitiri w’Intebe wa Haiti yeguye

    Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida w’inzibacyuho wa Haiti, Ariel Henry, yeguye nyuma yo guterwa ubwoba n’amabandi agenzura igice kinini cy’umurwa mukuru w’iki gihugu, Port-au-Prince.



  • Bagbo aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2025

    Laurent Gbagbo yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora Côte d’Ivoire

    Laurent Gbagbo wigeze kuba Perezida wa Côte d’Ivoire, yamaze gutangaza ko azongera akiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe mu 2025, nubwo yari yarakatiwe n’ubutabera bwo muri icyo gihugu, bukaba bumufata nk’umuntu udakwiye kongera kukiyobora.



  • Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri basaga 280

    Muri Nigeria, abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri basaga 280, babasanze mu ishuri riherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, uwo ukaba ushobora kuba uri mu mibare minini y’abantu bashimutiwe rimwe muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’umwe mu barimu bo kuri iryo shuri.



  • Depite Sarah Opendi wazanye umushinga w

    Uganda: Inteko Ishinga Amategeko yatangije umushinga w’itegeko ryemerera umuntu gutwitira undi (Surrogacy)

    Muri Uganda, Inteko Ishinga Amategeko yatangije umushinga w’itegeko rigena ibyerekeye gutwitira undi, rikaba riteganya ko ubwo buryo buzaba bwemewe ku gukoreshwa gusa n’abantu bafite ibibazo by’ubugumba n’abafite ibindi bibazo by’ubuzima bituma badashobora kubyara mu buryo busanzwe (natural reproduction).



  • Perezida Macky Sall yemeye ko amatora azaba muri uku kwezi

    Senegal: Batangaje igihe amatora ya Perezida azabera

    Senegal yatangaje ko amatora ya Perezida azaba ku itariki 24 Werurwe 2024. Ni itangazo ryasohotse nyuma y’aho Perezida w’icyo gihugu, Macky Sall, asubitse amatora yagombaga kuba tariki 25 Gashyantare 2024, bigatuma abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’umubare munini w’abaturage ba bakora imyigaragambyo, yaguyemo abantu 6 abandi (...)



  • Umubyeyi arashinjwa kwishyura abanduza ikanzu y’umugeni

    Muri Mexique, umubyeyi arashinjwa kwishyura abantu batatu bagiy e kwanduza ikanzu y’umugeni, kugira ngo bamubuze gusezerana n’umuhungu we kuko atamushakaga.



  • Haiti: Guverinoma yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe

    Guverinoma ya Haiti yatangaje ko igihugu ubu kiri mu bihe bidasanzwe (state of emergency) mu rwego rwo kubanza gushaka igisubizo ku mirongo y’itumanaho mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Port-au-Prince ryangiritse, bikavamo kuba hari gereza ebyiri zagabweho ibitero, abantu batanu barapfa, imfungwa 4000 baratoroka.



  • Abigaragambya

    Koreya y’Epfo yafatiye ibihano abaganga basaga 10,000 bigaragambije

    Muri Koreya y’Epfo, abaganga basaga 10,000 banze kumva amabwiriza ya Guverinoma y’igihugu cyabo abasaba guhagarika imyigaragambyo bagasubira mu kazi, bakomeza kwigaragambya na nyuma y’itariki ntarengwa bari bahawe yo kuba bamaze kuva mu mihanda, none bafatiwe ibihano.



Izindi nkuru: