Cameroun: Bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, abasaga 150 barimo abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Cameroun, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi nshuti z’u Rwanda, bifatanyije n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Yaoundé, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu muhango wabereye muri Palais de Congrès, witabiriwe kandi n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Cameroun barimo Minisitiri ufite mu nshingano ze amazi n’ingufu, Bwana Gaston ELOUNDOU ESSOMBA.

Muri uyu muhango, hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hanacanwa buji zisobanura urumuri rw’icyizere cy’ubu n’ejo hazaza, n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Ambasaderi Mutsindashyaka Théoneste, yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo kwibuka, abasobanurira ko ari umuhango w’ingenzi ku Banyarwanda ndetse no kuri buri muntu wese.

Yibukije ko mu 1994 u Rwanda rwaciye mu bihe by’agahinda n’umubabaro, mu gihe amahanga yareberaga, ati “Kugeza n’uyu munsi, nubwo hashize imyaka 30, ibikomere ntibirakira,ari na yo mpamvu Abanyarwanda bakomeje guharanira kudaheranwa n’agahinda, no kwimakaza amahoro kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho.

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze bityo, Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, yiyemeje kubaka Igihugu, himakazwa politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, ari yo yabaye umusingi w’iterambere Igihugu gifite ubu.

Yagaragaje kandi ko hirya no hino hakomeje kugaragara ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bikorwa ahanini n’abanyapolitiki ndetse n’abandi bazwi nk’intiti n’impuguke, akomoza ku mvugo zihembera urwango zibasira Abatutsi, zikomeje kumvikana mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatumye habaho itotezwa n’ubwicanyi bubakorerwa. Ibi bikaba ari ibimenyetso bishobora kuganisha kuri Jenoside igihe nta ngamba zafatwa zo kubihagarika.

Ambasaderi Mutsindashyaka yasabye abitabiriye uyu muhango cyane cyane urubyiruko gushyira imbaraga mu bikorwa bibiba amahoro n’ubumwe, birinda ivangura iryo ari ryo ryose, yibutsa ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari inshingano za buri wese mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byakongera kuba ahandi aho ari ho hose ku Isi.

Uwera Marie Claire, watanze ubuhamya
Uwera Marie Claire, watanze ubuhamya

Mu buhamya bwatanzwe na Uwera Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yagarutse ku nzira y’umusaraba we na musaza we baciyemo kugira ngo barokoke, anashimira RPF Inkotanyi yabohoye u Rwanda, ndetse n’abandi bagize uruhare mu kurokoka kwabo.

Muri ubu buhamya yagaragaje ko nubwo banyuze mu bihe biteye ubwoba, bakabura ababo, bataheranywe n’agahinda, ko ahubwo bahisemo kwiyubakamo icyizere cyatumye bakomeza kubaho, anasaba ko abantu bakwirinda guhohotera abacitse ku icumu ndetse bakirinda gupfobya Jenoside yatsembye imiryango y’Abatutsi mu Rwanda.

Madamu Aissata De, wari uhagarariye umuyobozi w’ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri Cameroun, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, na we yagarutse ku butumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, aho asaba amahanga kwirinda amacakubiri n’ivangura, ahubwo bakimakaza umuco w’amahoro no kubana neza n’abandi. Anavuga ko gushyira hamwe, gusenyera umugozi umwe, ari ingenzi mu rugendo rwo kwimakaza amahoro.

Madamu Aissata De
Madamu Aissata De

Abitabiriye uyu muhango banarebye filime mbarankuru yitwa “Du désespoir à l’espoir” aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka mirongo itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka