Koreya ya ruguru yanyujije ibisasu mu kirere cy’u Buyapani

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2022, Koreya ya ruguru, yongeye gutera igisasu cyo mu bwoko bwa misile (missile balistique), kinyura hejuru y’ikirere cy’u Buyapani, ibyo ngo bikaba byaherukaga mu myaka itanu ishize, abategetsi bo muri icyo gihugu bakaba basabye abaturage kuba maso no kumenya uko birinda.

Mu ngamba igihugu cy’u Buyapani cyahise gifata byihuse hagamijwe kurinda abaturage, harimo gusubika ingendo za ‘gari ya moshi’ mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Iby’iterwa ry’icyo gisasu cya misile byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Koreya y’Epfo, hamwe n’abarinzi b’inkengero z’amazi ku ruhande rw’u Buyapani.

Igisasu cya Misile cyarashwe, ngo byagaragraga ko gishobora kuba cyari cyoherejwe mu Nyanja ya Pacifique. U Buyapani bwatangaje ko nta ngamba n’imwe y’ubwirinzi bwigeze bufata mu rwego rwo gusenya iyo misile yari iturutse muri Koreya ya ruguru.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Buyapani, Hirokazu Matsuno, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati “Igerageza ry’ibisasu bya misile rikorwa na Koreya ya ruguru ku buryo bwisubiramo, ribangamira amahoro n’ituze by’u Buyapani, Akarere ndetse n’Umuryango mpuzamahanga muri rusange".

Nk’uko byatangajwe na Televiziyo yo mu Buyapani ‘TV Asahi’, ku makuru yahawe na Guverinoma y’i Tokyo, yavuze ko Koreya ya ruguru yaba yateye icyo gisasu cya misile kikagwa mu bilometero 3000 mu Buyapani.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol, yavuze ko ibyo gutera igisasu cya misile byakozwe na Koreya ya ruguru "ari nko kutagira umutimanama", kandi ko Koreya y’Epfo, n’ibihugu bafatanyije ndetse n’Umuryango mpuzamahanga bizatanga igisubizo gikwiye.

Aganira n’abanyamakuru i Tokyo, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida, yamaganye ibyo bikorwa bya Koreya ya ruguru, avuga ko Guverinoma ye ikomeje gusesengura amakuru ajyanye n’iterwa ry’ibyo bisasu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka