Koreya ya Ruguru yemeje ko yabonye umurwayi wa mbere wa Covid-19

Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko kuva muri Mata igihugu cyadutswemo na Coronavirus yihinduranyije izwi ku izina rya BA.2 bwa mbere kuva aho icyorezo cya Covid-19 cyadukiye mu bihugu byose byo ku isi, mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.

Abategetsi b’icyo gihugu bavuga ko Coronavirus ya BA.2 yagaragaye bwa mbere mu baturage bo mu murwa mukuru Pyongyang, nyuma y’imyaka ibiri n’amezi ane bari bamaze barafunze imipaka icyo gihugu gisangiye n’u Bushinwa.

Ikinyamakuru cya Leta cyitwa Korean Central News Agency (KCNA), cyazindutse gitangaza kuri uyu wa Kane ko icyorezo cyageze muri icyo gihugu, ariko nta mibare y’abarwayi cyangwa abo cyahitanye yigeze ishyirwa ahagaragara.

KCNA yagize iti “Hashyizweho ibihe bidasanzwe mu gihugu harimo no kujya mu kato, nk’uko byakoreshejwe kuva mu myaka ibiri n’amezi ane ashize guhera muri Gashyantare 2020”.

Leta ya Koreya ya Ruguru yari yafunze imipaka mu kwezi kwa Mutarama 2020 nyuma y’ukwezi kumwe havuzwe icyorezo Covid-19 bwa mbere mu gihugu gituranyi cy’u Bushinwa, ikavuga ko kuva icyo gihe nta muntu n’umwe wigeze agaragarwaho n’iyo virusi, n’ubwo abasesenguzi bagiye babikemanga.

Abasesenguzi bavuga ko kuba noneho Leta ya Pyongyang ishyize ikemera ko igihugu cyadutswemo na Virusi ya BA 2 ikwirakwira mu buryo bukabije, ari ikimenyetso cy’uko byacitse muri icyo gihugu kitigeze cyemera na rimwe ko inkingo za Covid-19 zikigeramo.

Umwarimu muri Kaminuza ya Ewha iri i Seoul muri Koreya y’Epfo, Prof Leif-Eric Easley, avuga ko ingamba zashyizweho n’u Bushinwa zo gusubiza abaturage muri “Guma mu rugo” muri ibi bihe, Koreya ya Ruguru yo ngo igiye kuzikuba kabiri.

Prof Easley yagize ati “Koreya ya Ruguru yinjiye mu gihirahiro ku buryo na yo itazamenya uko icungana n’ibibazo byayo biri imbere mu gihugu ndetse n’ibyo hanze yatewe no kwishyira mu kato, iyi Leta ya Kim Jong Un yagombye gushyira hasi ibijyanye no kwiyemera ikemera guhabwa inkingo n’imiti”.

Hari ikindi kinyamakuru cyitwa Rodong Sinmun cyo muri Koreya ya Ruguru cyatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu, barimo kwitana ba mwana banenga inzego z’ubuzima kuba zararangaye zikigira ntibindeba, mu gihe ibindi bihugu hirya no hino ku Isi byashyiraga abaturage babyo muri “Guma mu rugo”.

Guma mu Rugo ya mbere muri Koreya ya Ruguru yo ikaba yatangiye guhera ku wa kabiri tariki 10 Gicurasi 2022.

Abasesengura politiki za Koreya ya Ruguru bakomeza bavuga ko kuba yaranze inkunga y’ibiribwa ivuye hanze, ari indi mbogamizi kuko ngo abaturage baho barenga miliyoni 11 bashobora kuba bashonje nta budahangarwa bw’imibiri bafite mu guhangana n’indwara.

Koreya ya Ruguru na Eritrea ni byo bihugu byonyine ku Isi bitigeze byemera ko Covid-19 yabigezemo, ndetse bikaba byaranze no kwakira inkingo z’iyo ndwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka