Yatereye akabariro mu muhanda rwagati akatirwa gufungwa amezi 6

Umugore w’Umunya-Kenya mu mujyi wa Nairobi bivugwa ko yafashwe ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we mu muhanda rwagati, yakatiwe amezi atandatu y’igifungo cyangwa ihazabu y’ibihumbi 20 by’amashilingi.

Ni nyuma y’uko iri bara yakoze ryabangamiye cyane ibindi binyabiziga byari mu muhanda bigateza ibizwi nka ambutiyaje.

Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru cyanditse ko ibi byabereye mu muhanda w’ahitwa Roysambu unyura mu gace k’ubucuruzi ka Thika.

Gusa ntibiramenyekena neza igihe uyu mugore n’umugabo bari kumwe baterewe muri yombi ndetse n’impamvu yabateye kwiha akabyizi bari mu muhanda rwagati hari batitaye ku kuba hari izindi modoka babujije kugenda.

Ubushinjacyaha bwamenyesheje urukiko ko ushinjwa yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano bakorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kasarani bari ku umuhanda hafi y’Iguriro rya Thika.

Abo bapolisi bakimara kubona ibinyabiziga byinshi bimaze gutonda umurongo bitagenda bahise bihutira kumenya nyirabayazana w’icyo kibazo.

Ubwo bageraga hafi y’imodoka aba bombi barimo mu muhanda hagati, aba bapolisi batunguwe no gusanga bibereye mu gikorwa cy’urukundo batitaye ku bibakikije.

Mu kinyabupfura, abo bombi basabwe gushyira imodoka yabo ku ruhande kugira ngo batange inzira y’ibindi binyabiziga bari bamaze umwanya bafunze gusa ngo ibi babikoranye uburakari n’umujinya.

Umushinjacyaha abisobanura yagize ati: “Yarakajwe cyane n’ubusabe bwa polisi bwo gushyira imodoka ku ruhande, [umugore] ushinjwa yatangiye gutuka abapolisi gusa bari bitwaje imbunda bivugwa ko yatumye batinyuka no gushaka kurasa”.

Ibyo byaje gutuma aba bapolisi batanga amakuru y’uko byifashe ku babakuriye maze hahita hoherezwa abandi babafasha kubata muri yombi.

Uyu mugore ushinjwa, mu rubanza yemeye icyaha anagisabira imbabazi ndetse avuga ko atazongera gukora ibyo bikorwa.

Gusa ibyo ntibyabujije kumukatira igihano cy’amezi atandatu mu gihome cyangwa agatanga ihazabu y’ibihumbi 20 by’Amashiringi ya Kenya (173,000 Rwf).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahaa ndumva Nairobi bageze kure pe barakataje

Nzamurambaho eric yanditse ku itariki ya: 2-02-2023  →  Musubize

Ahaa ndumva Nairobi bageze kure pe barakataje

Nzamurambaho eric yanditse ku itariki ya: 2-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka