Israel na Syria bumvikanye ku gahenge
Syria na Israel byemeranyijwe ku gahenge mu ntambara bahanganyemo nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Turukiya Tom Barrack, dore ko igihugu cye cyabaye umuhuza muri iyi gahunda.

Avuga ku by’aka gahenge, Amb. Barack yagize ati, “ Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Perezida wa Syria Ahmad al Charaa, babifashijwemo na Leta zunze Ubumwe za Amerika bemeranyijwe ku gahenge k’intambara, iyo ntambwe ishimwa na Turukiya na Jordania n’ibindi bihugu bituranye”.
Yakomeje agira ati, “ Turahamagarira Aba-Druze, Aba-Bedouins ndetse n’Aba-Sunite hamwe n’abandi gushyira intwaro hasi, bagahagurukira kubaka ikirango cya Syria nshya kandi ishyize hamwe ihuje. Turasaba Abanya-Syria bose, kubahana, bakabana mu mahoro n’ituze hamwe n’abaturanyi babo”.
Ako gahenge kemeranyijweho nyuma y’intambara yari imaze iminsi igenda yiyongera mu ntara ya Suwayda ahabaye imirwano yatangiye ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, hagati y’abagize umutwe witwaza intwaro w’Aba-druze ndetse n’uw’Aba-Bédouins.
Israel yitwaje ko ishaka kurinda no gufasha abo mu bwoko bw’Aba-Druzes, yatangiye kongera ibitero igaba hirya no hino mu Syria, harimo n’iby’indege zirasa ziri mu kirere byagabwe mu ntara enye za Syria no mu Murwa mukuru Damas.
izo ndege zarashe ibiro bikuru by’ingabo ndetse n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ku wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025.
Mbere gato y’uko ako gahenge kemeranywaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya Hakan yari yavuganye n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika Marco Rubio, yemeza ko uko kuba Israel iza muri iyo mirwano ibera ku butaka bwa Syria, bituma ikibazo kirushaho kongera ubukana.
Fidan yahamije ko igitero cyose kigabwa muri Syria bikozwe na Israel gihungabanya ubumwe n’ubudahangarwa bwa Syria kandi bikanabangamira gahunda zose zigamije amahoro mu rwego rw’Akarere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|