Botswana: Abagore bemerewe gutunga ubutaka

Abagore bo mu gihugu cya Botswana bemerewe gutunga ubutaka, mu gihe itegeko risanzweho ritajyaga ryemerera umugore kugira umutungo w’ubutaka.

Perezida Mokgweetsi Masisi yavuze ko abagore ba Botswana bashobora ku nshuro yabo ya mbere gutunga ubutaka kimwe n’abagabo babo.

Kugeza ubu, politiki y’ubutaka muri iki gihugu yabujije abagore gutunga amasambu mu igihe abagabo babo bari basanzwe bayafite.

Gusa abagore batashyingiwe, abapfakazi cyangwa abagore b’abagabo batari basanzwe bafite ubutaka bo bari basanzwe bemerewe kuba batunga ubutaka.

Ivangura rishingiye ku gitsina ngo ryabaye muri iki gihugu mu myaka ishize ku byerekeye umutungo w’ubutaka, ryasize miliyoni nyinshi z’abagore batabona ubutaka mu bice batuyemo.

Perezida yanditse ku rubuga rwa twitter ko itegeko ryahinduwe, rigira riti “Buri ‘Motswana’ (izina rihabwa umugore muri iki gihugu) azaba yemerewe kugenerwa ikibanza kimwe cyo guturamo ahantu baba mu gihugu, haba ku butaka bwa Leta ndetse no ku butaka bw’imiryango”.

Perezida yongeye gushimangira ko politiki nshya ku butaka igamije kurinda no kurengera abapfakazi n’imfubyi bafite imiryango basigaranye mu nshingano, cyangwa basigaye ari bo bakuru b’imiryango bakeneye ubutaka bwo gukoresha mu kuzamura imiryango basigaranye.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yishimiye impinduka, ivuga ko hari hashize igihe iri tegeko baritegereje kuko hari abo ryabuzaga uburenganzira ku mutungo kandi babufite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka