Argentine: Google yatsinzwe urubanza rw’ifoto icibwa Amayero 12000
Muri Argentine, umugabo yatsinze urubanza yaburanagamo na sosiyete y’ikoranabuhanga ya Google, maze ruyitegeka kumwishyura Amayero 12.000.

Uwo mugabo yareze Google ko yamufotoye yambaye ubusa ari iwe mu rugo yarangiza igashyira ifoto ye ku kitwa ‘Google Street View’ aho buri muntu wese ayibona.
Uwo mugabo utatangajwe amazina, icyatumye agana inkiko cyabaye mu 2017, ubwo imodoka ya Google, ‘Google Street View car’ yanyuraga ahitwa i Bragado, umujyi muto wo muri Argentine, mu birometero 200 uvuye mu Murwa mukuru Buenos Aires.
Mu gihe yarimo itambuka, camera ishyirwa kuri iyo modoka igenda ifata amashusho aho inyuze, yafotoye umugabo wari uri hanze mu busitani bwe, ariko yambaye ubusa nta mwenda n’umwe yambaye.
Iyo camera yamufotoye imuturutse inyuma yerekana neza ibice by’umubiri we byose uhereye ku mutwe, kumanura mu mugongo n’ahandi hose. Nubwo isura ye itabonekaga, ariko imyirondoro ‘address’ y’umuhanda n’ahantu yafatiwe, yari kuri iyo foto yashyizweho na ‘system’ ya camera, byatumye abatuye muri uwo mujyi bamenya uwo ari we, maze ahinduka urw’amenyo, aho anyuze hose bakamuseka, kuko babonye ifoto ye, yambaye ubusa buriburi.
Uko guhorana ikimwaro kubera iyo foto,byatumye atanga ikirego mu rukiko, arega sosiyete ya Google, avuga ko yavogereye ubuzima bwo bwite ‘privacy’, yarangiza igashyira ifoto ye ku karubanda.
Mu mwaka ushize wa 2024, urukiko rw’ibanze rwari rwatesheje agaciro icyo kirego, ruvuga ko uwo mugabo ari we nyirabayazana w’ibyamubayeho, kubera ko ari we, “ warimo agendagenda mu rupangu rwe mu buryo butaboneye, kuko yari hanze kandi yambaye ubusa”.
Ariko mu gihe cy’ubujurire, urukiko rwanzuye ko urega atsinze urubanza, rwemeza ko sosiyete ya Google itsinzwe, kubera ko yavogereye ubuzima bwe bwite, ndetse ikirengagiza igitinyiro cye nk’umuntu.
Mu rubanza, sosiyete ya Google yari yaburanye ivuga ko urupangu cyangwa uruzitiro rw’uwo mugabo ari rwo rwabiteye kuko rutari rurerure bihagije ngo rumukingire runamuhishire ubwambure uko bikwiye.
Gusa, iperereza ryagaragaje ko inkuta z’urwo rupangu rw’uwo mugabo zapimaga hafi metero ebyiri z’uburebure kandi ko zari zihagije kumukingira, ahubwo ko ikibazo cyari uko Camera yo kuri iyo modoka ya Google, yari ihanitse hejuru cyane. Ibyo rero byahise bica impaka.
Mu mwanzuro w’urukiko, rwagize ruti, “ Nta muntu n’umwe wakwifuza ko ifoto ye itangazwa ku isi hose, agaragara wese nk’uko Imana yamuremye. Google yari izi neza inshingano ifite zo kurinda no kubaha ubuzima bwite bw’abantu, bijyanye na politiki yayo…”.
Urukiko rw’ubujurire rwa Buenos Aires ‘The National Civil Appeals Chamber of Buenos Aires’ rwategetse ko Google Argentina ndetse na Google Inc. yishyura uwo mugabo Miliyoni 16 z’Ama-pesos ( ni ukuvuga asaga 12.000 by’Amayero nk’indishyi kubera uko yamusebeje cyane cyane aho atuye. Aya ni hafi miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.)
Uwo mugabo usanzwe ari ofisiye muri Polisi, yemeza ko yasebye ndetse akajya asekwa mu kazi aho akorera, ariko n’abaturanyi be bagahora bamuseka biturutse kuri iyo foto yafashwe n’imodoka ya Google.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|