Amateka y’Igikomangoma Harry na Meghan Markle bamaze kuva ibwami

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, ni wo munsi wa nyuma w’umuryango w’umwuzukuru umwamikazi w’u Bwongereza, igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle ndetse n’umwana wabo Archie, ugomba kuba utakibarizwa mu muryango wo mu bwami uyobowe n’Umwamikazi Elizabeth II.

Igikomangoma Harry n'umugore we Meghan Markle bamaze kuva i Bwami
Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bamaze kuva i Bwami

Umuryango w’Igikomangoma Harry watunguye benshi mu ntangiriro za 2020, babinyujije ku rubuga rwabo rwa instagram, bavuze ko bikuye mu muryango w’ubwami.

Bagize bati “Nyuma y’amezi menshi dutekereza hamwe n’ibiganiro twagize, twiyemeje kwivana mu muryango tukaba tuzitunga ariko tuzakomeza kwifatanya n’umwamikazi”.

Iri tangazo ntiryatunguye abarisomye gusa, ahubwo ryatunguye n’Umwamikazi ubwe, kuko ntabwo ryari ryitezwe. Hiyongereyeho n’umujinya kuko byagaragaye ko ari ugusuzugura, kuko umwanzuro wo gusohora iri tangazo utari wemewe n’umuryango wose.

Ibi byabaye hashize iminsi mike igikomangoma Harry na Meghan Markle bavuye muri Afurika y’Epfo, mu kiganiro bagiranye na televiziyo yitwa ITV, bavuze uburyo kuba mu muryango w’ibwami byabagoye nk’abageni ndetse n’umuryango ubwawo.

Ntibyari bishya kuko bavuzwe cyane guhera muri 2016 itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryamenya ko umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth II, akundana n’Umunyamerikakazi, ufite nyina w’umwiraburakazi, ukina filime ndetse wari warigeze gukora ubukwe mbere.

Mu kwezi kwa Kamena 2016, Meghan Markle wakinaga muri filime y’uruhererekane yitwa ‘SUITS’ yahuye na Harry bahurira i Londre, bahujwe n’inshuti yabo Markus Anderson.

Amezi akurikira, amafoto yabo yacicikanye mu itangazamakuru, aho bacaga hose abafotora barakurikiraga bashaka amafoto. Mu bukwe, basangira, aho ari ho hose Meghan na Harry bagaragaye ntihaburaga inkuru.

Mu Gushyingo 2016 ibwami mu nzuya ya Kensington, imwe mu nzu zigize ubwami ziri mu Bwongereza, hasohotse itangazo ritanzwe na Harry ubwe, asaba itangazamakuru guha agahenge umukobwa bakundana asaba kurekera gukoresha imvugo y’ivanguraruhu mu gihe bavuze Meghan.

Yasabaye kureka kureba umubano wabo nk’umukino kuko bariho bakina n’ubuzima bw’abantu.

Mu kiganiro Meghan yagiranye n’ikinyamakuru Vanity fair, yagize ati “Gukundana n’igikomangoma ntabwo byoroshye, iminsi imwe igorana kurusha indi ariko mbifashwamo n’inshuti, umuryango ndetse na Harry ubwe”.

2017 mu kwezi k’Ugushyingo, Harry na Meghan Markle bavuze ko biyemeje kubana (fiancailles), mu kiganiro na BBC Harry yagize ati “Mu bintu nkunda muri uyu mubano ni uko uwo tuzabana adakomoka ibwami”.

Ibirori bya Noheli bya mbere Meghan Markle yagiyemo ibwami mu nzu ya Buckingham ari naho umwamikazi Elizabeth II atuye, umugore wa mubyara w’umwamikazi Princess Michael wa Kent, yaje yambaye Blackamoor broach (agatako kambarwa n’abagore) kerekana umwiraburakazi mu buryo bw’ivanguraruhu.

Ibi Igikomangomakazi Michael yaje kubisabira imbabazi avuga ko atari agamije kugira uwo akomeretsa.

Bakoze ubukwe muri Gicurasi 2018, mu birori byitabiriwe na Thomas Markle, se wa Meghan wari urwaye ariko utari yaratumiwe kubera ko atumvikanaga n’umukobwa we yari yaranamuvuze nabi, avuga ko umukobwa we yirengagije se n’umuryango we.

Byagaragaye ko atari byo kuko nyina wa Meghan yari mu batumirwa b’icyubahiro.

Mu Ugushyingo 2018 kugeza muri Werurwe 2019, igihe Meghan yari atwite inda igaragara, abantu bakomeje bamuvuga nabi bavuga ko adatwite ahora ashyize amaboko ku nda kugira ngo bamufotore ko abikorera ubwibone.

Yabyaye tariki 6 Gicurasi 2019 umwana w’umuhungu witwa Archie Harrison Mountbatten-Windsor, yamubyariye mu bitaro bitandukanye n’aho abandi bagore b’ibwami babyarira. Akiva mu bitaro ntiyigeze yifotoza ngo yerekane umwana nk’uko bimenyerewe.

Yaje kwerekana Archie ari kumwe n’umugabo we baramaze gutaha.

Umunyamakuru wa BBC witwa Danny Baker, yahise ashyira ifoto kuri twitter, iriho umugabo n’umugore bafashe amaboko ya inguge, ashyiraho amagambo ngo ‘umwana w’ibwami avuye ku bitaro’. Yahise yirukannwa.

Ku mubatizo wa Archie, Meghan na Harry ntibigeze bavuga ababyaye umuhungu wabo muri batisimu. Abongereza ku mbuga nkoranyambaga barakajwe n’uko batamenye amakuru y’umubatizo, bavuga ko umuryango w’ibwami utunzwe n’amafaranga y’imisoro ariko bo batabyitayeho.

Noheri ya 2019 Harry, Meghan n’umwana wabo bari muri Canada, uyu mwaka wa 2020 utangiye bavuga ko bivanye mu muryango w’ibwami, uyu mwanzuro nta we bari bawugishijeho inama ibwami.

Umwamikazi Elizabeth II yahise abambura icyubahiro bakoreshaga nk’abo mu muryango w’ibwami, ndetse anavuga ko bazajya bikorera bakanitunga, bikazashyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi atatu.

Bivuga ko uyu munsi ari wo wa nyuma guhera igihe Umwamikazi yabahaye.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Harry na Meghan, 5% y’amafaranga akoreshwa ava mu misoro y’abagize ubwami, 95% akava mu kigega cya se wa Harry.

Ikibazo benshi bibazaga ni uburyo bazakomeza kubaho kuko bakoreraga ibwami n’umutekano wabo ukaba warindwaga n’ibwami.

Bari bamaze amezi atatu batuye muri Vancouver muri Canada barindirwa umutekano n’igihugu cya Canada.

Umuvugizi w’umuryango wa Harry, yamaze kuvuga ko bagiye kwimukira muri Leta zunze ubumwe za America muri Los Angeles, aho Meghan yavukiye akanahakurira abe ari na ho bakorera.

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yahise avuga ko nubwo baje gutura muri Amerika bazajya biyishyurira kurindirwa umutekano nk’abandi bose.

Igikomangoma Harry na mukuru we William basigiwe na nyina Princess Diana angana na miliyari imwe na miliyoni 300 z’amayero, kandi Meghan Markle mbere y’uko akora ubukwe yari umukinnyi wa filime wari ufite amafaranga ye.

Kugeza ubu ntawe uzi neza akazi bazakora. Meghan yasinyanye amasezerano na Disney, inzu itunganya filime azakora kuri filime ivuga ku nzovu zo muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka